Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 1 month ago

 
 

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, yibukije Abanyarwanda gutekereza ku bushobozi bafite mbere yo kubyara abana.

Yagize ati “Hari ababyeyi babyara abana benshi ntibabashe kubabonera ibibatunga bihagije kubera ko babyaye benshi ubushobozi bukabura, ubu turasaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ni mwe mukiri bato mutarashaka, umunsi mwashatse muzabizirikane mubyare abo mwateganyirije kandi bake.

JPEG - 221.4 kb
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance

Umenye ngo ugiye kubyara umwana wabipanze neza, umwe se uramushoboye uzamubonera ibyangombwa byose, waramuteganyije se? ureke kubyara wumva ko Leta izagufasha kuko Leta iza ku mwanya wa kabiri nyuma yawe wowe mubyeyi.

Ndasaba Abanyarwanda muri rusange kumva ko iki kibazo cyo kubyara abo dushoboye kurera bakwiye kukitaho, ntabwo tukiri muri ya si y’uko abana benshi ari amaboko.”

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko hari abagifite imyumvire yo kubyara abana benshi.

Kamanzi Angelique, atuye mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro, yagize ati “Iyi gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kubyara abana bake ikwiye gukomeza kandi igashyirwamo imbaraga birenze uko bivugwa ubu ngubu, hari umubyeyi duturanye nta mugabo agira ariko afite abana 4 kandi ntararenza imyaka 25.

Iyo muganiriye wumva afite gahunda yo gukomeza kubyara, iyo bamubwiye kuboneza urubyaro avuga ko atahinyuza Imana ibyo yamuhaye.”

Yankurije Clarisse, umwe bagize ihuriro ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) bari mu mwiherero i Rwamagana, we yemeza ko bamaze gucengerwa n’inyigisho zibakangurira kuzabyara abo bashoboye kurera kandi batazaba umutwaro ku gihugu, ndetse akaba yemeza ko nk’abakobwa babishatse mu gihe kizaza ubwiyongere bw’abaturage butaba buri ku kigero gikabije nk’uko ubu bimeze.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiramenyesha Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza. Ibyo bicurane (...)

Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.