Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Ngoma: Baterwa ipfunwe n’ubwiherero bwabo   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOEL
 3 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kiruhura, mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo batagira ubwiherero buboneye, bavuga ko ubushobozi buke aribwo bubibatera..

Ubwiherero bwubakishije ibishangara, ibirere byo ku nsina n’ibyatsi by’ishyamba, bumwe busakaye, ahandi hadasakaye, ku miryango yabwo harimo ibitambaro nabyo bisa nabi; bugaragara mu duce tw’icyaro dutandukanye two mu mirenge y’Akarere ka Ngoma.

Mu kagari ka Cyasemakamba, i Kibungo ingo zirenze 4 zegeranye zifite ubwiherero bumeze nabi; n’abagize iyo miryango bagararaza ko baterwa ipfunwe nuko batagira ubwiherero bwiza.

JPEG - 351.6 kb
Mu karere ka Ngoma, imiryango myinshi ifite ubwiherero bwubakishije ibyatsi (Foto Manishimwe N)

N’ubwo bifuje ko imyirondoro yabo igirwa ibanga, icyo benshi bahurizaho ni uko ubushobozi buke aribwo butuma batubaka imisarani myiza.

Umwe muri bo yagize ati “Twubaka iyi misarani kubera ubushobozi buke, umuntu aracukura, agashyiraho ibyatsi, ukabona aho kwiherera. Ntabwo bwubatse neza, ariko urareba amafaranga yo kubumbisha amatafari, gushaka ibiti byo gutindisha, ibyo byose ni amafaranga kandi ubu yarabuze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage bibutswa kenshi ko kugira isuku bidasaba ubushobozi buhambaye.

Ibi abishingira ko muri ako karere haherutse gushyirwaho gahunda y’uko abageze mu zabukuru n’abatishoboye ku buryo bugaragara bazajya bafashwa mu bikorwa by’isuku n’abadafite ubwiherero bakabwubakirwa, binyuze mu bikorwa by’imiganda.

Kirenga yemeza ko abaturage bakwiye gusobanukirwa ko kugira ubwiherero buboneye bibafitiye akamaro, kandi akarere kateguye gahunda y’igenzura ihoraho ku buryo isuku yubahirizwa; hasurwa urugo ku rundi.

Yagize ati “Isuku ikwiye kuba umuco. Ahenshi usanga umuntu avuga ko afite ubwiherero ariko wajya kureba ugasanga ntabwo buboneye. Turi gukora igenzura tureba urugo ku rundi, tureba abadafite ubwiherero buboneye. Kuko hagomba kubaho ubwiherero bwiza, umuntu ajyamo adafite impungenge. Kandi bufite na kandagira ukarebe, ku buryo umuntu avamo agahita akaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune”

Akomeza agira ati “Twifuza ko abaturage bita ku isuku, kuko ituma baba ahantu heza no kwirinda n’ingaruka zikomoka ku isuku nkeya; kuko umwanda ushobora kubatera indwara, bikadindiza iterambere”.

Ni mu gihe Mu ntara y’Uburasirazuba uku kwezi kw’Ukwakira 2016 kwahariwe ubukangurambaga ku isuku, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Isuku nawe irakureba’

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiramenyesha Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza. Ibyo bicurane (...)

Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.