Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Miliyari 19 zateguriwe kugura inzitiramibu zo guha Abanyarwanda   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 2 months ago

 
 

Minisiteri Ubuzima yatangaje ko hakurikijwe ingamba Leta ifite zo guhangana na malariya umwaka utaha wa 2017 hategnyjwe ko hazagurwa inzitiramibu 6 300 000 zizatwara miliyoni 24 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo zibe zahaza Abanyarwanda bose mu gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa’ishami rishinzwe Kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cyita ku by’Ubuzima (RBC) Dr. Aimable Mbituyumuremyi ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gasumba Diane n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye no kurwanya malariya bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko muri miliyoni zirenga esheshatu z’inzitiramibu zaguzwe zo guha abaturage muri aya mezi ahera uyu mwaka, hamaze gutangwa 1 200 000 mu turere twiganjemo malariya ari two Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Gicumbi, Nyaruguru na Rusizi.

Minisitiri Dr. Dianne Gashumba yongeyeho ko gahunda ya Minisiteri ihari ari uko uku kwezi kw’Ugushyingo 2016 inzitiramibu zose zizaba zamaze kugera ku baturage bo mu turere twatoranyijwe guzihabwa.

Kwiyongera kwa malariya ni kimwe mu byagarutsweho, nk’uko imibare y’abazize malariya yatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Ushinzwe Ubuvuzi bw’ibanze Dr. Patrick Ndimubanzi, yo mu myaka itatu yabigaragaje.

Kuva muri Nzeri 2014 abantu 30 ni bo bishwe na malariya, Mu kwezi kwa Nzeri 2015 ihitana 27 naho muri Nzeri 2016 hagaragaye 22 byemejwe ko ari bo bahitanywe n’iyi ndwara.

JPEG - 323.2 kb
Inzitiramibu zitezweho gufasha Leta guhangana na mlaria yazamutse cyane guhera mu 2014

Imibare y’abanduye malariya kuva mu 2012 yagiye yiyongera bava ku barenga ibihumbi 800 bagera abagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 900 barwaye hagati y’umwaka wa 2015 na 2016.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda nii ukugabanya imfu za malariya byashoboka ntihagire umuturage uhitanwa nayo, igasigara ihanganye no kugabanya umubare w’abandura no gukwirakwira kwayo bigacika mu baturage.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ko umuturage wese uri mu cyiciro cya 1 na 2 ugaragaweho malariya azajya ahabwa imiti yayo ku buntu kuva ku buvuzi butangwa n’umujyanama w’ubuzima mu mudugudu kugeza kuri kigo nderabuzima.

Minisitiri Dr. Dashumba yavuze ko n’uwo bigaragaye ko arwaye malariya isaba ko ajyanwa ku bitaro hazajya hakoreshwa ubwishingizi bwa mituweli nk’uko bisanzwe bikorwa. Ingamba nk’izo ziyongeraho n’ubukangurambaga bwo kwirinda malariya mu baturage, ngo zigamije kugungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda birenze uko byajyaga bikorwa.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiramenyesha Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza. Ibyo bicurane (...)

Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.