Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rw’imiti   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 


Mu ruzinduko rw’Umwami wa Maroc, Mohammed VI mu Rwanda, ikigo gikora imiti Cooper Pharma n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, byashyize umukono ku masezerano yo kubaka uruganda rukora imiti rwa mbere ku butaka bw’u Rwanda.

RDB ivuga ko urwo ruganda ruzubakwa ku kibanza cya meterokare 10 000 mu gace kagenewe inganda mu mujyi wa Kigali, ruzakora imiti ya Antibiotics na za Penicilline. Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko ruzatangira gukora mu 2019.

Urwo ruganda kandi rushobora ruzakora n’indi miti imwe Abanyarwanda bakeneraga bikaba ngombwa ko igurwa mu mahanga, iyo miti izaba ifite ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga.

Uruganda rwa Cooper Pharma ruje muri gahunda u Rwanda yihaye yo kureshya abashoramari bo mu mahanga. Ruzaba rufite ubushobozi bwo kohereza imiti mu bihugu bitandatu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Cooper Pharma ivuga ko ishaka kugeza ku barwayi b’Abanyafurika imiti yizewe ku giciro gito, dore ko muri uyu mugabane hari benshi bapfa kubera kubura amikoro yo kugura imiti.

Iyi sosiyete iteganya kuzigisha abanyarwanda uko bakora imiti, ndetse ngo hari benshi bazahabwa akazi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Serge Kamuhinda, yavuze ko uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kugabanya amafaranga yagendaga mu gutumiza iyi miti.

Yagize ati: “Kwinjira ku isoko kwa Cooper Pharma, ikigo kiyoboye mu bya farumasi, kuri mu rwego rw’icyifuzo kimaze igihe cya guverinoma cyo kugira uruganda rw’imiti mu Rwanda”.

Uretse uru ruganda, Maroc n’u Rwanda byashyize umukono ku yandi masezerano 18 y’ubufatanye mu ishoramari, politiki, dipolomasi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, n’ingendo z’indege.

Umwami wa Maroc arasoza uruzinduko rwe mu Rwanda yerekeza muri Tanzania na Ehiopia.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiramenyesha Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza. Ibyo bicurane (...)

Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.