27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ubuzima ni urwego rushimwa n’abaturage  ku gipimo cya 72.9%

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 23-03-2020 saa 18:54:50
Hari uturere cumi na kamwe (11) abaturage bishimiye serivisi z’ubuzima ku gipimo kiri hejuru ya 75%, naho utundi turere cumi n’icyenda (19) abaturage bishimiye serivisi z’ubuzima ku gipimo kiri hagati ya 60 na 75%

Abanyarwanda bashima urwego rw’ubuzima ku gipimo cya 72.9% nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC).

Ubushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya munani umwaka ushize, CRC2019 bwagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage ibinyujjije muri gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho.

Serivisi z’ubuzima zibanzweho ni ubwisungane mu kwivuza, kwakira no kwita ku barwayi, serivisi zo kubona imiti, ibikorwa remezo n’ibikoresho by’amavuriro, abakozi b’amavuriro bahagije, gukingira indwara, Abajyanama b’ubuzima, ubukangurambaga mu birebana n’imirire, kuringaniza urubyaro ndetse n’imbangukiragutabara.

Muri rusange serivisi z’ubuzima zishimiwe ku gipimo cya 72.9% naho abazinenga bari 22.5%. Mu bagabo babajijwe, abashima ni 72.2% abanenga ni 23.6%, naho abagore babajijwe, 74.5% bashima izi serivisi naho 21.6% barazinenga.

Muri ubwo bushakashatsi hari uturere cumi na kamwe (11) abaturage bishimiye serivisi z’ubuzima ku gipimo kiri hejuru ya 75%, naho utundi turere cumi n’ikenda (19) abaturage bishimiye serivisi z’ubuzima ku gipimo kiri hagati ya 60 na 75%. Burera ni ko karere kaza ku isonga ku gipimo cya 83.1% naho Akarere ka Kayonza ni ko kaza inyuma ku gipimo cya 60.7%.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB bwagaragaje ko muri serivisi z’ubuvuzi zabajijweho, enye (4) zishimiwe ku kigero nibura cya 80% aho serivisi zo gukingira indwara ziza ku isonga ku gipimo cya 94.4%. Serivisi zo kubona imiti ni zo zishimiwe ku gipimo gito (60.2%).

Muri rusange serivisi z’ubwisungane mu kwivuza zishimwa ku gipimo cya 75.20%. Serivisi zitangwa ku bitaro zishimiwe ku gipimo cya 68.4%, ku bigo nderabuzima ni 61.7%, naho ku mavuriro y’ingoboka (poste de santé) bayashima kuri 45.4%.

Imbogamizi zituma abaturage badahabwa serivisi z’ubuzima uko bikwiye harimo: abakozi b’amavuriro badahagije, amavuriro atinda kwishyurwa ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza, mavuriro y’ingoboka ataragera hose ndetse no mu zihari hakaba harimo izidakora neza; ikoranabuhanga rikoreshwa mu bwisungane mu kwivuza rigifite imbogamizi zidindiza imitangire ya serivisi ndetse n’umukozi ushinzwe mutuelle de santé udakora mu minsi y’impera y’icyumweru bigatuma hari ababura serivisi bari bazikeneye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amavuriro ataregera abaturage uko bikwiye kuko 31.6% by’ababajijwe bemeza ko bakora urugendo rurenga ibilometero bitatu kugira ngo bagere aho bivuriza.

Ingamba zafashwe ni ukunoza imikorere y’ikoranabuhanga rikoreshwa ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza; kunoza imikorere y’akozi b’ubwisungane mu kwivuza bakorera ku mavuriro; gukomeza kwegereza abaturage amavuriro y’ingoboka no kunoza imikorere y’ahari;kKwagura no gusana ibigo nderabuzima bikorera ahantu hato cyangwa bishaje no kubaka ibindi bishya aho bikenewe.

Kunoza uburyo bw’imyishyurize ku ruhande rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikunze gutinza kwishyurwa bikagira ingaruka kuri serivisi z’ubuzima kimwe no kunoza serivisi za farumasi kugira ngo abaturage babone imiti bakeneye.

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.