Ubuzererezi bwakemurwa binyuze mu mihigo – Bosenibamwe

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 23-08-2019 saa 14:53:03
Ubuzererezi bwakemurwa binyuze mu mihigo - Bosenibamwe

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimé, yatangaje ko inyigo igamije ubushakashatsi bwimbitse ku birebana n’ubukana bw’imyitwarire ibangamira abaturage irimo ubuzererezi, uburaya, ubujura n’izindi ngeso izatuma hamenyekana uturere dufite ibibazo kurusha utundi ndetse n’intara, nibiba ngombwa hafatwe ingamba ziganisha ku mihigo byatuma ikibazo cy’ubuzererezi kibonerwa igisubizo kuko ari kimwe mu bigira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’Igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu nama ya mbere igamije kunoza ibitekerezo bigamije gufasha mu gukora ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo n’igitera ubuzererezi mu Rwanda, Bosenibamwe yavuze ko amakuru azava mu bushakashatsi akwiye kuzashingirwaho hashyirwaho igenamigambi ry’igihe kirekire ry’imyaka itanu, n’iry’igihe giciriritse rigaragaza uko ikibazo gihagaze mu gihugu cyose bikaba byashingirwaho abantu bafata ingamba zirambye.

Ati “Abakora ubushakashatsi bazagaragaza uburemere bw’ikibazo ndetse n’akarere gafite ikibazo kurusha utundi n’intara ku buryo abantu bafata ingamba zishingiye ku mihigo hagamijwe gukumira ikibazo cy’ubuzererezi kuko hari ibindi bibazo icyo kibazo cyateza ku buzima bw’igihugu.”

Ubushakashatsi ku birebana n’ubukana bw’imyitwarire ibangamira abaturage mu Rwanda buzagaragaza ahantu hagaragara abantu benshi bafite iyi myitwarire muri buri karere; amoko y’imyitwarire ibangamira abaturage agaragara muri buri karere, n’umubare w’abayifite n’impamvu nyamukuru zitera iyo myitwarire ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo iyo myitwarire icike burundu mu Rwanda.

Muri ubwo bushakashatsi hazagaragazwa kandi hazasurwa bimwe mu bigo ngororamuco bya Gitagata, Iwawa n’ibigo by’abigenga, ndetse bamwe mu bakora ubushakashatsi baganire na bamwe mu bana bo mu muhanda, n’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda, na bamwe mu bakora umwuga w’uburaya n’abandi, bityo hafatwe n’ingamba kugira ngo gahunda z’igororamuco zirusheho kugera ku ntego.

Bosenibamwe Aimé, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Igororamuco (Twagira W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.