Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwemeje ko Coartem yacitse intege

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-08-2020 saa 12:10:42

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda buraburira ko udukoko dutera indwara ya Malaria turi kwigaranzura umuti usanzwe ukoreshwa mu kuyivura uzwi nka Coartem. Ni ubwa mbere bibonetse muri Afurika ko utu dukoko turi kwigaranzura uyu muti.

Ubu bushakashatsi buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga buvuga ko uko utu dukoko turi kwigaranzura uyu muti byari byarabonetse gusa mu bihugu bimwe byo muri Aziya y’amajyepfo ashyira Iburasirazuba.

Bukavuga ko kuba ibi byarabonetse mu duce tubiri dutandukanyijwe n’intera irenga kilometero 100 mu Rwanda, byashoboka ko n’ahandi ukoreshwa muri Afurica ari ko bimeze.

Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), yabwiye itangazamakuru ko uwo muti ugikomeje gukoreshwa kugeza ishami rya Loni rishinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) ritanze amabwiriza mashya.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Nature Medicine, bwakorewe ku barwayi mu duce turimo Masaka (Kigali), Ruhuha (mu karere ka Bugesera), Bugarama (mu karere ka Rusizi), Kibirizi (mu karere ka Gisagara) na Rukara (mu karere ka Kayonza).

Malaria iracyari indwara ihangayikishije ubuzima ku isi, cyane mu bihugu byo mu gace k’imirongo mbariro (tropics/tropiques), mu 2018 abantu barenga miriyoni 228 barayirwaye naho 405,000 irabica.

Ni iki nyirizina ubu bushakashatsi bwabonye?

Ubu bushakashatsi bwarebaga niba umuti wa Coartem – ikinini gikubiyemo imiti ibiri artemether na lumefantrine – ukibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.

Dr Mbituyumuremyi ati: “Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko iyo miti ibiri ikubiye muri Coartem umwe muri yo watangiye kugira intege nkeya kuko utwo dukoko twatangiye kugira ikitwa ‘resistance’ kuri wo”.

Abenshi mu bafatwa n’abahitanwa na malaria ni abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko haboneka kwihinduranya kw’utwo dukoko (mutation) bigamije guca intege umuti usanzwe utwica.

Bwana Mbituyumuremyi ati: “[Ibyo] Bivuga ko uwo muti ushobora kuba wagira ibyago byo kudakomeza gukora neza hatagize ingamba zishyirwaho”.

None hagiye kuba iki?

Ubu bushakashatsi buvuga ko nubwo ikigero cyo gucika intege k’uyu muti kikiri hasi ariko ibi ari ukuburira kuboneka neza, gukwiye gutuma inzego zibishinzwe zifata ingamba.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko uyu muti wa Coartem ukomeje gukoreshwa kuko ukivura ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kandi ukemewe na OMS/WHO.

Ati: “Gusa ibi ni nk’impuruza ituma hafatwa ingamba zihariye kugira ngo twitegure ko bibaye ngombwa haboneka undi wo kuwusimbura.

Bwana Mbituyumuremyi avuga ko, nubwo imibare igabanuka, ariko harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria ikiri ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

Malaria mu Rwanda/ imibare ya RBC:

2018 – 19: Abayirwaye: miriyoni 3.9, Abo yishe: 270

2019 – 20: Abayirwaye: miriyoni 2.5, Abo yishe: 180

Inkuru ya BBC

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.