Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubumenyi

U Rwanda rwungutse Ikigo gifasha kurengera ibidukikije n’umutungo kamere   

  Yanditswe na GISUBIZO GENTIL M.
 5 months ago

 
 

Leta y’u Rwanda yungutse Ikigo cy’ubushakashatsi ku bidukikije n’umutungo kamere cyafunguwe i Kigali ku wa kabiri tariki 15 Ugushyingo, kikaba kibaye icya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ya Kigali (UNILAK), Ishuri rikuru ryo mu Bushinwa ryigisha ubumenyi bw’Isi (Xinjiang Institute of Ecology and Geography) n’Inteko y’u Bushinwa ikora ibinyanye na Siyansi.

JPEG - 252 kb
Minisitiri Mukantabana afungura iki kigo cyitezweho kurengera ibidukikije no gukumira ibiza

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK Dr Jean Ngamije, yagize ati “ Iki kigo ni inzozi zibaye impamo. Ni intambwe ishimishije duteye nka kaminuza n’u Rwanda muri rusange kuko kizafasha mu guhanga udushya dufasha kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.”

Iki kigo cyitezweho gukora ubushashatsi ku mihindagurikire y’ibihe, imikoreshereze y’amazi n’ubutaka, kugenzura ikirere n’ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije, gukumira ibiza no gukora ubukangurambaga mu baturage bwo kubungabunga umutungo kamere.

Itangizwa ry’Iki kigo ribaye mu gihe mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi 2 yiga ku iterambere rirambye ku bidukikije ndetse no kubungabunga umutungo kamere.

JPEG - 208.5 kb
Dr Jean Ngamije Umuyobozi wa UNILAK n’Umuyobozi wa Xinjiang Institute of Ecology and Geography bavugurura amasezerano y’imikorere

Na none kandi muri Maroc hateraniye inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe ikaba yitabiriwe na Perezida Paul Kagame,Jeanette Kagame, Minisitiri w’Umutungo Kamere Vincent Biruta, n’abandi bayobozi muri Guverinoma..

Na none kandi ni amahirwe aje mu gihe guhera ku ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi (TWAS) iganirirwamo uruhare rw’ubumenyi mu iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Umuyobozi wa UNILAK Dr Ngamije Jean yavuze ko basanzwe bafitanye umubano umaze imyaka itanu n’ibi bigo byo mu Bushinwa, mu bijyanye n’uburezi aho babafasha mu kubaha abarimu babafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi,

Dr Jean Ngamije yagize ati “Kubera ko dukora bimwe, bari mu burezi; twahuriye mu nama muri 2012 dusinyana amaserano y’ubufatanye ku bijyanye n’uburezi bw’amashuri makuru, aho badufasha muri byinshi. Banadufashije gushyiraho porogramu mu ishami ryigisha Ibidukikije (Environment Studies) banaryigishamo”.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) Seraphine Mukantabana, yashmiye Aba bashinzwa bafashije u Rwanda kubona ikigo kigiye gufasha mu kurengera ibidukikije no gukumira Ibiza mu Rwanda.

 

Comments

 
 
Rubavu: Ntazibagirwa umugore wamuyoboye ku mpano yo gushushanya
Rubavu: Ntazibagirwa umugore wamuyoboye ku mpano yo gushushanya

Niyonsaba Serge w’imyaka 28 wavukiye mu karere ka Rubavu yishimira intambwe amaze kugezwaho n’umwuga w’ubugeni, akaba atazanibagirwa zimwe mu nama yagiriwe n’abamubonyemo impano we atarayibonamo. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.