Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha   

  Yanditswe na UMUHIRE K. SAIDATH
 3 months ago

 
 

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye n’icyerekezo ifite ibyumba icyenda ndetse n’izindi ebyiri akodesha.

Kayitesi avuga ko mbere yahoze afite ipfunwe ryo kwegera aho abandi bari bitewe n’ubukene bukabije. Ibyo byatumaga atinya kwinjira aho abandi bari ariko nyuma aratinyuka, atera intambwe yegera banki.

Ati “Ubu banki yanteje imbere kuko ninjiyemo nta kintu mfite uretse ibihumbi 29 gusa. Nashimishijwe nuko batansubije inyuma, ntangirira ku nguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, nyakoresha neza banyongera andi Frw 600,000 nkomeza kwishyura neza, buhoro buhoro bampa inguzanyo ya miliyoni n’igice yo kwishyura mu gihe cy’imyaka ibiri ariko nyishyura umwaka umwe n’igice. Ubwo nahise mfata miliyoni eshatu. Izo nazibyajemo miliyoni 14. Nta bwo mwabyumva”.

JPEG - 146.2 kb
Udufaranga duke yahereyeho nitwo twamugize umukire

Avuga ku ibanga yakoresheje, ari ubunyangamugayo no kwirinda gusesagura byatumye ageze kuri urwo rwego rw’ubukungu, ubu akaba azenguruka Isi ajya kurangura ku migabane irandukanye.

Agira inama abagore kureka kwitinya, ati “Iyo ufashe inguzanyo ugomba kugira ibyo wiyima kugira ngo ugire icyo ugeraho. Urabanza ukayabyaza umusaruro nyuma ukabona kurya ava mu nyungu. Ibanga nakoresheje nitwaye neza mukutara ndetse nirinda ubuhemu. Ubu nta kibazo na kimwe mfite kuko mbasha kwizigamira nka miliyoni enye. Ncuruza amashuka, amakuvurori n’amabiju, nzenguruka mu ma biro ncuruza”.

Abahanga mu bumenyi bw’icungamutungo bavuga ko ubunyangamugayo, ubushake no kwirinda gusesagura ari intambwe ya mwamba mu iterambere. Ibi bikiyongeraho kugira igitecyerezo cy’umushinga ndetse no gukorana na banki nziza.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.