Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5,2%   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 3 months ago

 
 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihembwe cya Gatatu 2016 wavuye kuri miliyari 1,506 ukagera kuri miliyari 1,662 z’amafaranga y’u Rwanda, bisobanuye izamuka rya 5.2% ugereranyije n’igihe cya Gatatu cy’umwaka wa 2015.

Raporo y’ikigo NISR yakozwe tariki ya 28 Ukuboza 2016, igashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017, yerekana ko ubukungu bukomeje kuzamuka ariko iki gihembwe bwazamutse ku muvuduko utandukanye n’uw’ibipimo by’ibihembwe bibiri bishize kuko mu gihembwe cya mbere cya 2016 igipimo cyari kuri 7.3%, naho mu gihembwe cya kabiri kikaba cyari kuri 5.4%.

Muri iki gihembwe ni ukuvuga kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeri, 2016, urwego rwa serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu nzego zazamuye ubukungu bw’igihugu kuko rwihariye 48% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi byiharira 33%, inganda ziharira 13% na 5% byaturutse mu bindi bisoreshwa.

JPEG - 236.2 kb
Murangwa Yusufu, Umuyobozi w’Ikigo cy’ibarurishamibare (Foto James R)

Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagize igabanuka rya 13% ahanini bitewe n’ikawa yagabanutseho 14% n’icyayi kikagabanukaho 23%. Inganda ahanini zatejwe imbere n’ubwubatsi bwazamutseho 12%.

Muri rusange kugeza mu gihembwe cya gatatu cya 2016 ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarazamutseho 6%, ni mu gihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere ho 6.5%.

Mu nzego ebyiri zikoresha iby’ubukungu bw’igihugu kinjiza, urwego rw’abikorera rwihariye 78% by’umusaruro mbumbe naho inzego za Leta zijyamo igice cy’umusaruro mbumbe kingana na 13%. Raporo igaragaza kandi ko ibyoherezwa hanze byazamutseho 11% n’ubwo ibitumizwa hanze nabyo byazamutseho 14%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, aherutse gutangaza ko hari ibipimo byerekana ko ubukungu buzakomeza gutera imbere, ku buryo ibipimo igihugu cyihaye cya 6% mu giteranyo cy’ibihembwe bine by’umwaka gishobora kugerwaho.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka dusoje wa 2016 kugeza mu mpera z’Ugushyingo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ho 9.3%, ugereranyije nuko ryari ryagataye kuri 6.8% umwaka ushize wa 2015.

Bisobanurwa ko biterwa ahanini n’ikinyuranyo kiri mu guhahirana n’amahanga, aho hari icyuho mu bitumizwa hanze ugereranyije n’ibyoherezwayo, izamuka ry’ibiciro ku isoko ahanini ry’ibiribwa bitewe n’amapfa yabayeho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Uburasirazuba (MINEACOM) Safari Innocent aherutse gutangaza ko umwaka wa 2015 agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize umuryango wa EAC kangana n’amadolari ya Amerika miliyoni 138, asaga miliyari 110 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe agaciro k’ibyo u Rwanda rwakuye muri ibyo bihugu kagera kuri miliyoni 452 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 361 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.