Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Impuguke ifasha Kagame kuvugurura AU yatangajwe n’ubwiza bw’Abanyarwanda   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 1 month ago

 
 

Tito Mboweni, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho na Perezida Paul Kagame kugira ngo rimufashe mu nshingano zitoroshye zo kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU, yatangajwe n’ubwiza by’Abanyarwanda ndetse n’ubw’Umujyi wa Kigali.

Uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo, yatangaje uko yabonye u Rwanda n’Abanyarwanda, ubwo bari basoje inama bagiranye na Perezida Paul Kagame kuri Muhazi mu cyumweru gishize.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Kigali ni ahantu ubona abantu benshi barebare, bananutse, b’igikara, beza. Ni abantu bafite gahunda yo ku rwego rwo hejuru, n’umujyi utuma umuntu yumva yishimiye kuba Umunyafurika”.

JPEG - 144.1 kb
Tito Mboweni watangajwe n’ubwiza bw’Abanyarwanda

Mboweni yanatangajwe n’isuku iboneka mu byaro by’u Rwanda, ati “Nageze mu cyaro cy’u Rwanda uyu munsi. Ni heza kandi hari isuku. Nabonye inka z’amahembe maremare mu rwuri rw’umwe mu baho.”

Yakomeje asaba abanyamahanga gusura Kigali, kandi ko ari byiza kuri we kuba mu tsinda ryo kuvugurura AU.

Tito Mboweni yavutse ku wa 16 Werurwe 1959, yabaye Guverineri wa munani wa banki nkuru ya Afurika y’Epfo, “South African Reserve Bank” kandi ni na we mwirabura wa mbere ukomoka muri Afurika y’Epfo wahawe uyu mwanya muri iyi banki.

Yari asimbuye Dr. Chris Stals ku wa 8 Kanama 1999, akaba na we yarasimbuwe na Gill Marcus ku wa 9 Ugushyingo 2009.

Ari mu itsinda ry’abahanga icyenda mu bukungu ku mugabane w’Afurika batoranyijwe na Perezida Kagame ngo bazakorane na we mu kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU, bakawuha icyerekezo gishya cyo kwigira.

Izi ni inshingano Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahawe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka wa 2016. Iri tsinda rigizwe n’abagabo batanu n’abagore bane bakomoka hirya no hino muri Afurika.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.