Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Imihanda y’umujyi Kigali igiye kwagurwa bitarenze ukwezi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 month ago

 
 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bugiye gutangira umushinga wo kwagura imihanda y’uyu mujyi bitarenze muri uku kwezi kwa Mutarama 2017.

Uwo mushinga ni uwo kwagura ibirometero 54 by’imihanda, buri muhanda ukagira inzira y’imodoka zigenda n’izigaruka igizwe n’ibice bibiri kuri buri ruhande.

Uzakorwa na sosiyete y’ubwubatsi y’Abashinwa, China Road Bridge Corporation (CRBC).

Ugamije kugabanya umubyigano w’imodoka ukunze kugaragara mu mujyi cyane cyane mu masaha yo kuva ku kazi, mu gitondo na nimugoroba. Uyu mubyigano ahanini uterwa n’imihanda mito cyane ndetse n’uduce tumwe tukaburamo imihanda y’ubusamo.

JPEG - 126.8 kb
Imihanda igiye kwagurwa yakundaga kubonekamo umubyigano (embouteillage)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere, Parfait Busabizwa, yabwiye The New Times ko imyiteguro yarangiye ku buryo bitazarenza uku kwezi gutaha imirimo yo kubaka itaratangira.

Yasobanuye ko watewe inkunga n’u Rwanda ku bufatanye n’u Bushinwa, naho abantu bazimurwa bakazishyurwa na guverinoma y’u Rwanda gusa.

Agaciro k’imitungo y’abantu bazimurwa muri uyu mushinga kabarirwa muri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, gusa bamwe muri bo bamaze kwishyurwa ndetse bamwe bamaze kwimuka.

Busabizwa yagize ati “kuvugurura imihanda bizakorwa mu bice bibiri, icya mbere ni ukuva kuri ‘rond-point’ yo mu mujyi hagati ugana mu Gatsata, no kuva mu Kanogo ugana Rwandex n’i Remera mu giporoso. Ni kilometero 54 zizubakwa zose hamwe.”

Igice cya kabiri cyo ni ukuva i Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo no mu Rugando.

Guca burundu umubyigano w’imodoka mu mujyi wa Kigali bizatwara miliyari zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushinga wari umaze igihe utekerezwaho ari ugakomwa mu nkokora n’amikoro.

Uzakorwa mu turere twose tugize umujyi wa Kigali, urusheho kuwugira umujyi ugezweho aho Nyarugenge izaba igicumbi cy’ubucuruzi, Kicukiro ikaba igicumbi cy’ubumenyi na Gasabo igirwe igicumbi cy’akazi, umuco n’ubukerarugendo.

 

Comments

 
 
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.