Ubufatanye bwahangana n’ibibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari- Perezida Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-11-2020 saa 13:42:47

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya munani y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Iyo nama ibaye ku nshuro ya 8 yasuzumiwemo hamwe ibibazo bitandukanye byugarije Akarere by’umwihariko iby’ubuzima n’umutekano muke ukunze kurangwa muri aka Karere.

Perezida Kagame yabwiye Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere ko ubufatanye ari bwo bwafasha mu kugera ku bisubizo by’ibibazo by’umutekano n’ubuzima.

Yagize ati: “Uburyo bwumvikanyweho kandi dufatanyije twese ni bwo bwiza buzadufasha guhangana n’ibibazo by’umutekano n’iby’ubuzima byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari.”

Iyo nama iteranye mu gihe Isi yose muri rusange ndetse n’Akarere byugarijwe no guhangana n’icyorezo cya COVID19, gikomeje gutwara ubuzima bw’imbaga ndetse kikaba cyarahungabanyije ubukungu bw’ibyo bihugu.

Akarere k’Ibiyaga Bigari karimo ibihugu bya Angola, u Burundi, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), Congo Brazaville, Kenya, U Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia, Uganda, Sudani ndetse na Centrafrique.

Inama yabaye ku nshuro ya 7 yabaye tariki ya 19 Ukwakira 2017, ikaba yaribanze ku buryo ibyo bihugu byakubahiriza amasezerano byasiyanye mu kwihutisha iterambere amahoro, umutekano n’iterambere.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.