“U Rwanda rwubatse Demokarasi ishingiye ku bumwe n’ubwumvikane”

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-09-2020 saa 14:48:18
Abaturage bafite uburyo bwinshi n'amahirwe yo kugaragaza ibitekerezo byabo mu kwimakaza demokarasi ibereye u Rwanda

Kugera kuri demokarasi ni urugendo rurerure rushobora gufata ibinyejana byinshi mu kurwubaka ku bufatanye bw’abanyaporitiki, sosiyete sivile n’abaturage muri rusange, aho baba bagomba kugira uruhare bagaragaza mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo urwo rugendo rusohozwe.

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962, imbwirwaruhame z’abanyaporitiki batandukanye zabaga zigaragaza ko ziharanira kwimakaza demokarasi, ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda nka bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo byugarije Igihugu.

Abenshi ntibabura guhamya ko urugendo rw’imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi igaragarira mu bikorwa yatangiye kwimakazwa mu Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho imibereho myiza y’umuturage yashyizwe mu isonga, ubumwe n’ubwiyunge bikimakazwa mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Mu Kiganiro kuri RBA cyahuje intumwa ya Sena y’u Rwanda, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Poritiki n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hagaragajwe uburyo Abanyarwanda biyemeje kubaka Leta ishingiye kuri demokarasi nk’inkingi mwikorezi y’iterambere rirambye.

Umuyobozi wa RGB Usta Kayitesi yagarutse ku bipimo byagiye biva mu bushakashatsi, aho Abanyarwanda bagaragaza ko Igihugu cyateye intambwe ishimishije mu kwimakaza amahame ya Demokarasi.

Uretse Leta, yavuze ku zindi nzego zigira uruhare mu guteza imbere amahame ya Demokarasi zirimo amadini, imiryango itegamiye kuri Leta n’itangazamakuru nk’inzego zihugura Abanyarwanda, zikagira uruhare mu buvugizi ku bibazo bafite n’umuyoboro batangiramo ibiketekerezo.

Burasanzwe Oswald, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imitwe ya Poritiki, yavuze ko u Rwanda rwubatse Demokarasi ishingiye ku bumwe n’ubwumvikane, ndetse urubyiruko rwo mu mitwe ya Poritiki itandukanye rwigishwa ko rufite ibitekerezo bitandukanye ariko bikwiye kugira aho bihurira mu kubaka Igihugu.

Uhereye ku Mukuru w’Igihugu ukagera ku nzego z’ibanze, ubusugire n’iterambere ry’umuturage ni byo biza imbere mu miyoborere

Sen. Dushimimana Lambert, Perezida wa Komisiyo ya Poritiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yasobanuye ibice bigize ihame remezo rya demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye ari byo guha abaturage ijambo n’urubuga bavugiramo ibibazo byabo n’uko byakemurwa, kwemera imitwe ya politiki myinshi no kuyiha urubuga n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo; guha urubuga n’ubwisanzure amashyirahamwe, amakoperative, amadini n’imiryango itari iya Leta mu gutanga ibitekerezo.

Sen. Dushimimana yavuze koimiyoborere ishingiye kuri Demokarasi irangwa n’amahame yemewe mu rwego mpuzamahanga arimo “kubahiriza uburenganzira bwa Muntu, ukwishyira ukizana, ibitekerezo binyuranye, ubutegetsi butangwa n’abaturage binyuze mu matora n’ibindi.

Yavuze ko Abanyarwanda biyemeje kubaka Leta ishingiye kuri iyo Demokarasi nk’uko bishimangirwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, iteganya amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho no gutuma yubahirizwa.

Yasobanuye ko kwimakaza demokarasi ari uruhare rwa buri wese, ati:”Bisaba ko habaho ubufatanye bw’abaturage, sosiyete sivile n’inzego za Leta aho buri gihe umuyobozi aba akwiye kuganira n’umuturage kugira ngo amenye icyo uwo muturage akeneye.”

Yagarutse ku miyoboro abaturage bakoresha mu kugaragaza ibitekerezo byabo harimo inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, inama y’igihugu y’umushyikirano, Inteko Ishinga Amategeko, inzego zibanze, iyo Perezida wa Repubulika yasuye abaturage n’iyindi.

Yaboneyeho kugaragaza ko uburyo ayo mahame ya Demokarasi ku rwego mpuzamahanga yubahirizwa ku buryo butandukanye, aho buri gihugu cyose kiyashyira mu bikorwa kigendeye ku miterere n’amateka yacyo, imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.

Icyo kiganiro cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri kikaba kibanze ku buryo Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 15 Nzeri 2020, wizihijwe u Rwanda ruhagaze mu kwimakaza imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi.

Urubyiruko na rwo rwahawe rugari mu rubuga rwo gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on ““U Rwanda rwubatse Demokarasi ishingiye ku bumwe n’ubwumvikane””

  1. Ubundi nta demokarasi isa niy’indi dore ko ni urugendo n’ ingendo ! Wigana iy’ undi ukavunika ukuguru ! Icyangombwa ni ukureba intambwe imaze guterwa ni uko abaturage bayishimiye bangana !

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.