U Rwanda rwizihije Umunsi w’Irangamimerere rwishimira imikorere mishya

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 10-08-2020 saa 17:09:24
Kwandikisha umwana umubyeyi akiri kwa muganga bifasha ababyeyi kuruhuka neza

Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere wizihizwa ku itariki ya 10 Kanama buri mwaka, Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Bugesera wahuriranye n’igikorwa cyo kwandikira abana bavutse kwa muganga kimwe no kwandukuza abitabye Imana, ibyo bikaba byegerejwe abaturage kuko bizajya bikorerwa kwa muganga no ku kagari.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ikoranabuhanga mu Irangamimerere: Inkingi ya Serivise yihuse kandi inoze.”

Mu kwizihiza uyu munsi, byatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ahasobanuwe ko itegeko ryashyizeho abanditsi bashya b’irangamimerere ari bo: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima/ivuriro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bakazajya bandika abavutse no kwandukura abapfuye, bikazoroshya iyi serivise kandi bigatuma yegerezwa abaturage kurushaho.

Bwana Ngoga Godefred Ushinzwe irangamimerere mu kigo k’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, yavuze ko serivisi z’irangamimerere zegerejwe abaturage kuko aho byakorerwaga hiyongereyeho kwa muganga no ku kagari.

Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Bugesera

Ati: “Ku bana bazavukira cyangwa uzapfira ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima azataha amaze guhabwa serivise ijyanye n’irangamimerere. Abavukiye ku mavuriro y’ingoboka (poste de santé) cyangwa mu rugo serivise izatangwa n’Akagari”.

Umwe mu babyeyi nyuma yo gusobanurirwa uburyo icyo gikorwa kizagenda, yatangarije Imvaho Nshya ko byorohereje ababyeyi kuko hari igihe umubyeyi yabaga atarafata agatege bikamugora kwandikisha umwana mu gihe kigenwa n’amategeko.

Yagize ati: “Kwandikisha umwana umubyeyi akiri kwa muganga ni byiza, kuko hari ubwo umubyeyi yabaga nta gatege afite, akaba yarenza igihe kigenwa n’amategeko cyo kwandikisha umwana. Serivisi z’irangamimerere zigiye gukorwa neza kandi vuba”.

Meya wa Bugesera, Mutabazi yibukije ababyeyi barimo kwandikisha abana ko kwandikisha abana bakiri kwa muganga bifasha umubyeyi kuruhuka nyuma yo kubyara. Ati: “Byagoraga umubyeyi uri ku kiriri kwandikisha umwana mu minsi igenwa n’amategeko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yanaboneyeho gusaba abandika bakanasiba gufasha abaturage.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.