18°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwiteguye kwinjira muri ‘Gahunda y’Amasoko Arambye’

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 23-05-2020 saa 19:41:42
Igikomangoma Charles (ibumoso) na Perezida Paul Kagame mu Bwongereza muri Nyakanga 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles Philip Arthur George.

Perezida Kagame yatangaje ko icyo kiganiro kibanze kuri Gahunda y’Amasoko Arambye (Sustainable Markets Initiative) yatangijwe na Philip Arthur George ku bufatanye n’ Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum/WEF) tariki ya 22 Mutarama 2020.

Yagaragaje uburyo iyo gahunda ari ingenzi cyane kandi yatangijwe mu gihe gikwiye, kuko izafasha ibihugu kuva mu ngaruka z’ubukungu zatewe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye kwiyunga kuri iyi gahunda y’ingenzi kandi yaziye igihe. Gushyigikirana ku rwego mpuzamahanga bizaba urufunguzo rwo kongera kubaka ubukungu burambye kandi bujyanye n’igihe, ubwo tuzaba dukira icyorezo cya COVID-19.”

Gahunda y’Amasoko Arambye yashyizweho mu rwego rwo gutangirana n’umwaka wa 2020 mu muvuduko mushya w’iterambere rijyanye n’igihe, rijyana n’amahirwe arambye yo kurigeraho bitarenze mu mwaka wa 2030.

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles Philip Arthur George, kigira kiti: “Amasoko Arambye atanga umusaruro w’igihe kirekire binyuze mu gushyira ku munzani ibiremwa (nature), umuryango, umuntu ndetse n’urwego rw’imari. Impinduka mu mikorere y’amasoko arambye iyobowe n’ibyo umuguzi n’umushoramari bakeneye, uko babona amahitamo arambye ndetse n’ubufatanye bwiyongereye hagati y’inzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’abaterankunga.”

Igikomangoma cy’u Bwongereza kizera ko iryo terambere rigomba kujyana no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, rikazagerwaho ari uko Isi ihinduye burundu uburyo kuzamura ubukungu bisanzwe bikorwamo.

Avuga ko bisaba ibyemezo bikomeye byiganjemo guhanga udushya mu buryo 10 bukurikira:

  • Guhindura imyumvire ireba hafi mu by’ubukungu himakazwa kureba ibiramba, uhereye ku buryo ubucuruzi bukorwamo, gusesengura amahirwe y’iterambere, ibyemezo ndetse n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.
  • Gukora urutonde rw’inzira zihamye zafasha guharanira iterambere rirambye, hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere bikagera kuri zero. Ubufatanye mpuzamahanga buhuriye ku kerekezo kimwe buzatanga umusaruro n’intambwe y’ubukungu izatuma buri gihugu kibona inyungu, kandi binihutishe impinduka zikenewe.
  • Kongera gutekereza inganda mu buryo bushya bujyanye n’imikorere y’amasoko arambye, bikazatuma n’imikorere yazo n’umusaruro zitanga ndetse n’isoko ryazo biba bishya, ariko impinduka zigomba kudahungabanya imikorere isanzwe.
  • Kugaragaza amahirwe yahindura ibintu vuba, n’imbogamizi zishobora kwitambika iyo mpinduramatwara. “Kwihuta mu iterambere bidusaba kugaragaza no gushora imari mu mahirwe y’ikoranabuhanga yahindura ibintu agatanga n’ibisubizo mu buryo bwihuse, ari na ko imbogamizi ku iterambere zigenda zigabanyuka.
  • Guhindura uburyo inkunga zitangwamo, hibandwa ku gutanga ubufasha bushyigikira iterambere rirambye. “Igihe kirageze ngo Isi irebe uburyo imisoro, amategeko n’amabwiriza byakora byunganira amasoko arambye.”
  • Gushora imari mu masomo y’Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare (Science, Technology, Engineering and Mathematics/ STEM), guhanga udushya ndetse n’ajyanye n’Ubushakashatsi n’Iterambere (R&D), hibandwa ku bitanga ibisubizo birambye, bibyara amahirwe n’inganda bishya. “Turi mu bihe by’impinduka bihindura imitekerereze yacu ku bishoboka byatanga inyungu zigamije iterambere rirambye. Igihe kirageze ngo hashorwe imari mu bisubizo.”
  • Gushora imari mu Isi y’Umwimerere nka moteri y’ubukungu bw’Isi. Kubaka ibisubizo bijyanye no kubungabunga no kutangiza ibidukikije bizatanga amahirwe menshi mu by’ubukungu, harimo no kubyaza umusaruro ubukungu bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
  • Kumvikana ku bipimo n’ubuziranenge bihuriweho. Umubare munini w’ibigo bikomeye ku Isi bikomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kurinda ubusugire bw’ibidukikije, umuryango n’imiyoborere ari na ko bishora imari mu bikorwa bitabusana n’intego z’iterambere rirambye (SDGs). Birasaba ko Isi yose igira ibipimo n’amabwiriza y’ubuziranenge ihuriraho.
  • Kuremera abaguzi amahitamo arambye, yizewe kandi yoroheye buri wese kuyageraho. Abaguzi bagira uruhare ruri hejuru ya 60% ku musaruro mbumbe w’Isi, bakaba bafite imbaraga zitakwirengagizwa mu masoko arambye. Hakwiye uburyo bwo gukorana neza n’abaguzi ku bijyanye n’uburambe bw’ishoramari, ibicuruzwa na serivisi bahabwa.
  • Guhuza ishoramari n’ibyo rishorwamo bifatika hifashishijwe uburyo bwatanga ibisubizo mu buryo bwihuse. “Iki ni cyo gihe ngo ibisubizo birambye bishorwemo imari mu buryo bwahindura amasoko. Ibyo bisaba kutagaragaza gusa ahari amahirwe y’ishoramari kurusha ahandi, ahubwo hakwiye n’isesengura ku bushobozi risaba no kubaka neza uburyo rizatangamo inyungu.”

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.