19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwiteguye kwakira CHOGM 2021

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-07-2020 saa 16:33:30

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango Commonwealth (CHOGHM2021), mu gihe byitezwe ko mu minsi iri imbere u Rwanda rufungurira amahanga imipaka.

Gahunda yo kwakira CHOGM2021 yatangajwe mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyateguwe n’ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Urwego rw’Abikorera n’Ishoramari (Commonwealth Enterprise and Investment Council/ CWEIC ), kibanze ku buryo u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, n’uko rukomeje guhangana n’ingaruka zacyo.

Icyo kiganiro cyayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CWEIC Samantha Cohen CVO hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Akamanzi Clare na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye.

Muri icyo kiganiro cyanakurikiwe n’abagera kuri 300 baturutse mu nzego zitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, Amb. Karitanyi yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kwakira CHOGM2021 n’Inama ya Commonwealth yiga ku Bucuruzi (CBF 2021) iba ishoreranye na CHOGM.

Amb. Karitanyi yagize ati: “Izo nama ntizabaye uyu mwaka ariko ariko kwari ukuzisubika gusa, ubu twiteguye kubona amatariki mashya zizabaho mu mwaka wa 2021.”

Inama ya CHOGM 2020 yagombaga kubera i Kigali hagati ya tariki 22-27 Kamena 2020, yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miriyoni 700 z’Amadorari y’Amerika, arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Amb. Karitanyi yashimangiye ko umusingi w’uko u Rwanda rukomeje kugaragaza umwihariko mu guhangana na COVID-19 ari uburyo Leta  yafashe ingamba zihamye kandi zihuse zigamije guhangana na yo ikigaragara mu Rwanda, ziyengeraho ikizere abaturage bafitiye ubuyobozi, ndetse n’ikoranabuhanga mu buvuzi no gutanga amakuru ku cyorezo n’ibindi.

Ikindi gikomeje gufasha u Rwanda kwitwara neza ni ubufatanye bw’inzego zose uhereye ku muturage, abajyanama b’ubuzima, inzego z’ibanze ukageza ku nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Umuyobozi wa RDB yasobanuye ko nubwo u Rwanda rwagezweho n’ingaruka z’icyo cyorezo nk’ibindi bihugu byose ku Isi, rwashyizeho gahunda zo kuzahura iterambere ry’ubukungu zikubiye mu byiciro bitatu by’ingenzi.

Ikiciro cya mbere ni icy’ubukangurambaga bwa “Visit Rwanda” bushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda bakamenya amateka n’ibyiza nyaburanga birugize, gahunda ya “Made In Rwanda” igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bikomoka ku buhinzi, ubudozi, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Hari kandi na gahunda ya “Start In Rwanda” igamije gushishikariza no korohereza abashoramari bashya guhera mu Rwanda bashora imari yabo muri Afurika.

Minisitiri Hakuziyaremye na we yashimangiye ko muri Politiki zashyizweho zigamije kuzahura ubukungu harebwe ku nzego zose uhereye ku bukerarugendo, abacuruzi banini, abato n’abaciriritse, aho Leta yashyizeho ikigega k’ingoboka kizafasha inzego z’ubucuruzi zose zagizweho ingaruka na COVID-19

Samantha Cohen yanyuzwe n’ibisobanuro yahawe ku rugero rwiza u Rwanda rukomeje gutanga ku rwego mpuzamahanga, ahishura ko na we ari mu bagomba gusura u Rwanda mu mwaka wa 2021.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.