22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amaposita

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 10-10-2019 saa 06:51:08
Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda Kayitare Celestin ari kumwe n'abakozi b'iposita bakase umutsima bishimira isabukuru iposita imaze igeza serivisi ku Banyarwanda

Umunsi mpuzamahanga w’amaposita wemejwe mu nama rusange y’urugaga rw’amaposita yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 1969.

Intego y’umunsi mpuzamahanga w’amaposita wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019, ni ukumenyekanisha uruhare rw’iposita mu buzima bwa buri munsi kimwe n’uruhare rwayo mu iterambere ry’ibihugu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “Kwizihiza imyaka 145 yo kuzana iterambere hamwe n’imyaka 50 y’ishingwa ry’urugaga rw’amaposita.”

Kwizihiza uyu munsi birakangurira ibihugu byibumbiye mu rugaga rw’amaposita harimo n’u Rwanda gutangiza gahunda n’ibikorwa bigamije kumenyesha abantu uruhare rw’iposita n’ibikorwa byayo bizana impinduka mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’igihugu n’urw’akarere.

Mu kugaragaraza akamaro k’umunsi Mpuzamahanga w’Amaposita, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Amaposita (UPU) Bishar Abdirahman Hussein yagize ati: “Uyu munsi utubere umwanya wo gutekereza uburyo twarushaho gutanga serivisi nziza no guha agaciro ibyifuzo by’abakiriya bacu. Ibi bizazamura umusaruro w’amaposita hamwe n’iterambere mu by’ubukungu.”

Yungamo ati: “Intego y’ibanze y’urugaga Mpuzamahanga rw’amaposita yo gukorera abantu no koroshya itumanaho mu baturage izakomeza kuba inkingi yubakiyeho ibikorwa byose by’urugaga rw’amaposita, iterambere no guhanga udushya bizakomeza mu guteza imbere imibereho y’abatuye isi.”

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda Kayitare Celestin, yashimangiye insanganyamatsiko y’uyu mwaka irebana n’iterambere ry’iposita, avuga ko miriyari n’igice by’abatuye isi bakoresha iposita harimo na serivisi zayo z’imari. Ibi bituma iposita iba iya kabiri ku isi mu kugeza serivisi z’imari ku baturage

Umuyobozi Mukuru wa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita mu Rwanda Kayitare Célestin, yavuze ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’iposita bishimangira ukubaho k’Urugaga Mpuzamahanga rw’amaposita (UPU) rwashyizweho kuva mu Kwakira 1874, ruvukira  muri kongere ya mbere yabereye Berne mu gihugu cy’u Busuwisi.

Uyu munsi ngo wibutsa ishyirwaho ry’urugaga mpuzamahanga rw’amaposita mu kwezi k’Ukwakira 1874.

Urwo rugaga rwashinzwe mu nama ya mbere yabereye I Berne mu Busuwisi.

Urwo rugaga ruhamagarira ibihugu hamwe n’abantu bose bafite aho bahuriye n’iposita kwizihiza serivisi zitangwa n’iposita zikaba zigira uruhare mu iterambere ry’ibihugu mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.