U Rwanda rwemereye African Parks gucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 07-10-2020 saa 15:48:47
Pariki y'Igihugu ya Nyungwe igizwe n'ishyamba ryo mu misozi rikungahaye ku rusobe rw'ibimera n'inyamaswa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020, Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano mashya na African Parks arebana n’imicungire ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe y’igihe kirekire, mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima ruhaboneka no guha amahirwe arambye abaturage n’inyamaswa z’u Rwanda.

Ni ibyatangajwe nyuma yo kubona ko ubufatanye bw’imyaka 10 hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na African Parks bwatangiriye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Burasirazuba bw’igihugu bwatanze umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Akamanzi Clare, yagize ati: “Aya masezerano mashya na African Parks ashimangira ubufatanye bwiza mu myaka 10 ishize. Dukeneye ko Pariki ya Nyungwe ihinduka ahantu ho gusura hateye amabengeza, hakomeza kubungabungwa urusobe rw’inyamaswa, hubakwa ibikorwa remezo by’ubukerarugendo no kongera imenyekanisha no guteza imbere ubukerarugendo. Twiteze imikoranire myiza n’abaturiye pariki”.

Umuyobozi wa African Parks, Peter Fearnhead yagize ati: “Gushora imari mu kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, hamwe mu hakomeye haboneka urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugaragaza imikorere myiza ku rwego rw’Isi mu kwita ku binyabuzima bifitiye akamaro imibereho ya muntu ndetse no mu rwego rw’ubukungu.

Mu Cyumweru cyahariwe imiterere y’ikirere n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku rusobe rw’ibinyabuzima, ibihugu byashyize imbere imiterere y’ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima mu byihutirwa nyuma ya COVID-19. Ni ibikorwa bisa n’ibya Guverinoma y’u Rwanda bizafasha kubona ibisubizo mu kubungabunga umutungo kamere atari ku gihugu gusa, ahubwo kuri Afurika n’Isi”.

Nyungwe ni ishyamba kimeza rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda: ritanga 70% by’amazi y’u Rwanda kandi isoko ry’uruzi rwa Nili mu Burasirazuba na Congo mu Burengerazuba riri muri iryo shyamba.

Habamo amoko y’inyoni menshi abereye ijisho

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti k’inganzamarumbo (lobelia) n’izindi zitatse amabara menshi.

RDB na African Parks bizafatanya bakorere hamwe mu kubungabunga Pariki, banoza imikurikirize y’amategeko, bashora imari ariko banabyaza Nyungwe umusaruro hashingiwe ku kuyibungabunga.

Nyungwe ibaye Pariki ya 19 mu zirebererwa na African Parks. Icyo kigo kirashima uburyo gishyigikirwa na Leta y’u Rwanda mu micungire ya Pariki binyuze muri RDB.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu Burengerazuba bw’amagepfo y’u Rwanda, ikaba ibamo urusobe rw’inyamaswa n’ibimera by’akataraboneka bitewe nuko ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika  riri ku buso bwa kirometero kare 1019.

Ni urugo rwa ¼ cy’amoko y’inguge muri Afurika, amoko y’ibimera arenga 1000, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 300 y’inyoni z’akataraboneka.

Ikiraro cyo mu kirere (canopy way)kiri mu bikurura ba mukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.