23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwashyizeho itegeko rigenga ibipimo n’ingero

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 10-06-2020 saa 05:42:24
U Rwanda rumaze kugira Laboratwari 16 zifashishwa mu gutanga serivisi z’igereranyabipimo n’igenzurabipimo

Mu buzima bwa buri munsi tubizi cyangwa tutabizi dukoresha ibipimo. Mu bikorwa bya muntu bitandukanye, nta na kimwe wabona kidashingiye ku ngero n’ibipimo uhereye ku itegurwa n’ikorwa ry’ibitunga umuntu, ubushakashatsi, ikoranabuhanga, ibyo yambara, ukageza no ku bimuvura.

Mu rwego rwo kwirinda gusesagura ibiribwa, abagize umuryango bagira ibipimo bagenderaho mu gutegura amafunguro abahagije kandi atarimo ibirungo birengeje igipimo.

Abacuruzi bagira ingero n’ibipimo bagenderaho batanga serivisi bumvikanyeho n’abaguzi, abaganga bakifashashisha ibipimo haba mu gusuzuma umurwayi, kumuvura no kugena ingano n’ubwoko bw’ibigize umuti umurwayi yandikirwa, ibinyabiziga binywa amavuta ku rugero runaka, bigakora intera ibarirwa mu burebure runaka kandi bikagendera ku muvuduko runaka, ibikorwa remezo n’ibindi byose byubakirwa ku bipimo n’ingero.

Iyo urebye n’uburyo iteganyagihe riyobora ibikorwa bya buri munsi rishingira ku bipimo ndetse rikagenda ritangaza ihindagurika ry’ikirere, amashanyarazi agakwirakwizwa ndetse akanacuruzwa  ku bipimo runaka, n’ibindi bikorwa byinshi, usanga ibipimo bigize ubuzima bwose bwa muntu.

Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ari na cyo gishinzwe gutanga serivisi z’ibipimo n’ingero mu Gihugu, kiributsa Abaturarwanda akamaro ntagereranywa k’ibipimo n’ingero, n’uruhare bigira mu kubungabunga ubuzima, koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane, no gushimangira ubuziranenge.

Byatumye guhera mu mwaka wa 2006 hashyirwaho ishami rishinzwe gutanga serivisi z’ibipimo n’ ingero mu Rwanda, kuri ubu hakaba hari n’itegeko rigenga imitangire y’izo serivisi n’ibihano biteganyirijwe abarirengaho.

Mu myaka ikabakaba 15 ishize, u Rwanda rumaze kugira Laboratwari cumi n’esheshatu (16) zifashishwa mu gutanga serivisi z’igereranyabipimo n’igenzurabipimo mu bikorwa bitandukanye byaba iby’uburemere, iby’amashanyarazi, inganda, iby’ikoranabuhanga mu itumanaho, serivisi zo kwa muganga, ubucuruzi bw’ibisukika, n’ibindi.

Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond, yatangarije Imvaho Nshya ko izo serivisi zikomeje kongera ikizere cya serivisi n’ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Kutubahiriza ibipimo bimunga ubukungu bw’Igihugu, ku buzima, umutekano no ku bidukikije. Mu bucuruzi ikizere kiratakara abantu bagatangira gutekereza ku bicuruzwa bivuye ahandi kuko cya kizere ku nganda zabo kibura. Kwa muganga ho biba ibindi; muganga aramutse yandikiye umurwayi umuti ku bipimo bitari byo wa  muti umuhindukira uburozi.”

Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond, avuga ko serivisi z’ibipimo n’ingero zikenewe mu nzego zitandukanye

RSB ikorana n’izindi nzego za Leta n’iz’abikorera mu kunoza ingero n’ibipimo byizewe mu Rwanda no kurwego mpuzamahanga.

Ingero n’ibipimo mu Rwanda byizewe no mu mahanga

RSB ivuga ko kubahiriza ingero n’ibipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga ari kimwe mu byongerera agaciro ibicuruzwa byo mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Murenzi avuga ko Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’ibipimo wabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, wasanze Laboratwari z’u Rwanda za RSB zifite ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge, byerekana imikorere inoze mu rwego rwo kugenzura ndetse bo gutanga serivisi z’ingero n’ibipimo zizewe.

Ati: “Kwemerwa ku rwego mpuzamahanga kwa Laboratwari za RSB ni ikintu gikomeye. Kuva mu mwaka wa 2017 ni bwo twatangiye kubona ibyo byemezo by’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibicuruzwa byapimiwe i Kigali bigera ku isoko mpuzamahanga byizewe kimwe n’ibyapimiwe muri Australia, muri Amerika cyangwa i Burayi ahari amasoko u Rwanda rwoherezaho ibicuruzwa bitandukanye. Kuri ubu laboratwari zacu zipima uburemere, n’izipima ubushyuhe n’ubuhehere zimaze igihe zihawe icyo cyemezo. Mu minsi ishize hiyongeyeho indi laboratwari ipima ibisukika (Volume Laboratory), iyi ikaba yifashishwa by’umwihariko mu kugereranya ibipimo by’imiti kwa muganga, ibisukika mu nganda n’ahandi.”

RSB ikora iregerabipimo by’ibikoresho bikoreshwa muri za laboratwari zipima mu nganda, kwa muganga, mu bushakashatsi n’ahandi.

U Rwanda rwashyizweho itegeko rigenga ibipimo n’ingero

Mu kwezi kwa Werurwe 2020 ni bwo mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rigenga ingero n’ibipimo, Abanyarwanda bakaba basabwa kurimenya kuko ryashyiriweho gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibipimo n’ingero mu Gihugu.

Iryo tegeko rigena ndetse rikanashyiraho uburyo bwo kugenzura ibipimo n’ingero, rikanagena RSB nk’ikigo k’Igihugu gifite serivisi z’ ibipimo n’ ingero mu nshingano zacyo.

Itegeko kandi rifungurira amarembo n’ibigo byigenga yo kuba byatanga izo serivisi nyuma yo guhabwa uruhushya na Leta.

Iryo tegeko rigena ingero n’ibipimo fatizo mu Rwanda, byemewe ku rwego mpuzamahanga. Urugero n’igipimo fatizo by’uburebure ni metero, iby’uburemere ni kilogarama, iby’igihe ni isegonda, iby’ingano y’amashayarazi ni ampere, iby’ubushyuhe ni kelivini, iby’urumuri ni kandera na ho iby’akanyangingoremezo bikaba mole.

Iryo tegeko rinagena ibirebana n’igenzura ry’ibipimo n’ingero, ibintu bishobora gufatirwa mu igenzura ndetse n’uburyo bicungwa, amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi mu gihe habayeho kutubahiriza iri tegako.

RSB ikangurira abantu bose gukurikiza ibikubiye muri iri tegeko kuko  ryatangiye kubahirizwa rigisohoka mu Igazeti ya Leta. RSB ikomeje ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’ibirikubiyemo, bityo kandi Abanywanda basabwa kwirinda ibihano biteganyirijwe abazarirengaho.

Iminzani ni ibikoreshi bigira uruhare rukomeye mu igereranyabipimo mu bucuruzi

RSB irasaba Abanyarwanda kubahiriza ibipimo n’ingero fatizo byemewe mu Rwanda no kurwego mpuzamahanga

Laboratwari za RSB zitanga ibisubizo byizewe ku rwego mpuzamahanga

RSB ipima n’ingano y’ibisukika

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.