22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwakubye 6 ubushobozi bwo gupima COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-06-2020 saa 15:47:34

Mu gihe icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) gikomeje gukwirakwira ahantu hatandukanye ku Isi, gupima abantu benshi bashoboka ku munsi, ni kimwe mu bisubizo birambye byo kurwanya iki cyorezo kuri ubu kitarabonerwa umuti n’urukingo byihariye. 

Ubushobozi bwo gupima ibizamini by’abakekwaho icyorezo cya COVID-19  bwikubye inshuro 6 kuva aho icyorezo kigereye mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yatangaje kuba ubushobozi bwo gupima abantu benshi ku munsi bwariyongereye ari imwe mu ntambwe nziza u Rwanda rwateye mu guhashya iki cyorezo.

Yagize ati”Ubushobozi bwo gupima COVID19 muri Laboratwari bwariyongereye cyane mu gihugu. Icyorezo kikigaragara mu Rwanda twari dufite ubushobozi bwo gupima ibizamini 500 ku munsi. Uyu munsi dupima ibizamini birenga 3000 ku munsi.”

Kugeza ubu ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 27 Kamena, ni  134,749 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu. Muri byo harimo 4,702 byafashwe mu masaha 24.

Abarwayi batangiye gutangazwa ari benshi cyane ku munsi ubwo hatangiraga gufatwa ibipimo byinshi ku munsi, cyane cyahe higanwa ku duce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’icyo cyorezo.

Gupima benshi bihishura ukuri vuba 

Uko ubushobozi bwo gupima muri Laboratwari bwiyongera mu Rwanda ni na ko ukuri ku miterere y’icyo cyorezo kuzihuta kumenyekana amazi atararenga inkombe.

Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko amahirwe yo kunesha COVID-19 ku Isi ashingiye ahanini ku bushobozi bwo gupima bwiyongeraho ubwo kuvura no kwita ku barwayi babonetse mu maguru mashya.

Ibi biterwa n’uko uko hafatwa ibipimo bike ni ko n’abatahurwa  baba bake, bityo abataraboneka bakaba bakomeza kwanduza abandi mu gihe baba badakurikiza neza amabwiriza yashyiriweho kwirinda.

Mu Kiganiro yagiranye n’imwe muri Tereviziyo zo mu Rwanda, Minisitiri Dr. Ngamije yasabye Abaturarwanda kurushaho kwitwararika yane ko nubwo ubushobozi bwo gupima bwiyongereye, ubwo gupima buri muturage muri miriyoni zisaga 12 z’Abaturarwanda butaragerwaho.

Yavuze ko nubwo abenshi mu barwayi  batahurwa mu Rwanda batagaragaza kuremba, COVID19 ari indwara yandura vuba kandi yica, ati “Ntitwirare, ahubwo dukomeze ingamba zo kwirinda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco,  yibukije  ko kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda icyo cyorezo ari wo muti wizewe, ati: “Amabwiriza atangwa n’inzego zitandukanye ni nk’umuti kandi umuti ukuvura ari uko wawunyoye neza. Ni ngombwa ko Abaturarwanda bose bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zitandukanye nibwo tuzatsinda COVID-19.”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.