23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwagabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 71.6%

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-03-2019 saa 13:46:30
Dr. Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange ( Foto/ Ububiko

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwagabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 71.6% nk’uko byongeye kugarukwaho mu nama nyafurika yiga ku buzima iteraniye i Kigali.

Ibi byashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, aho yerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buvuzi n’uburyo imfu z’abaturage zagiye zigabanuka bigizwemo uruhare na gahunda zinyuranye za Leta.

Yagize ati “Imfu z’ababyeyi bapfa babyara zavuye ku 1020/100.000 zigera kuri 210/100.000 naho abana bapfa bavuka bavuye ku bana 107.7/1000 mu mwaka wa 2000 bagera kuri 28.9/1000.”

Imibare kandi yagaragajwe muri iyi nama ni uko abaturage bitabira gukurikiranwa bavuye kuri 90% bagera kuri 98% mu mwaka wa 2017, naho indwara ya marariya yagabanutse ku kigero cya 50%, abandi 50% bavurwa ku bufatanye bw’amavuriro n’abajyanama b’ubuzima.

Dr. Ndimubanzi kandi agaragaza ko abandura indwara y’igituntu bavuye kuri 95/100.000 bagera kuri 57/100000 mu mwaka wa 2017.

Nk’uko byasobanuwe kandi na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane ngo iyi mibare yerekana intambwe u Rwanda rwateye mu buvuzi bw’ibanze n’ubuvuzi kuri bose, bituma rukomeza kugabanya indwara binyuze muri gahunda y’ikingira no kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana, ariko ngo hakaba hakenewe gushirwamo imbaraga ngo n’ibibazo bigihari bituma hari abana n’ababyeyi bagipfa babyara birangire.

Abitabiriye inama na bo bashima uburyo u Rwanda rugenda rutera intambwe mu buvuzi, ingamba rwashyizeho mu guhangana n’indwara zibasira abaturage nka marariya, cyane cyane gahunda y’abajyanama b’ubuzima bafasha cyane abaturage mu kubagezaho ubuvuzi bw’ibanze no kubavura indwara ya marariya batarinze kugera kwa muganga.

Dr. Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange ( Foto/ Ububiko

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.