17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Amb. Joanne Lomas uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda avuga ko bazakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Afurika (Foto James R.)

U Rwanda ruzabona ku mapawundi miliyari 8 azatangwa n’u Bwongereza

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 08-09-2018 saa 12:13:25

Amb. Joanne Lomas uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda avuga ko igihugu ahagarariye kizakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda n’Afurika mu nzego zitandukanye, aho giteganya gushora muri Afurika amapawundi miliyari 8 n’u Rwanda ruzabonaho.

Amb. Joanne Lomas uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda avuga ko bazakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Afurika (Foto James R.)

Ibyo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yabitangarije i Kigali ejo hashize ku wa Gatanu, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza, n’icyo bivuze ku Rwanda kuba u Bwongereza bwitegura kwitandukanya n’Unuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi “BREXIT’’.

Amb. Joanne Lomas atangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika bizahabwa ku mafaranga miliyari umunani z’amapawundi u Bwongereza bwemeye gushora muri Afurika kugeza mu 2030 binyuze mu bufatanye bw’Afurika n’u Bwongereza “UK Africa Partnership’’.

Ku birebana nuko miliyari 8 z’amapawundi azasaranganywa hagati y’ibihugu n’umubare u Rwanda ruzagenerwa, yagize ati “U Rwanda ruri mu bihugu bizungukira kuri miriyari 8 z’amapawundi u Bwongereza bwahaye Afurika. Umubare w’ayo u Rwanda ruzagenerwa byose bizaterwa n’amasezerano y’ubufatanye tuzagirana, icyakora ni amapawundi azafasha gushyigikira Afurika n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ubukerarugendo, ubucukuzi, ubuhinzi bw’indabo n’ibindi.”

Ku bijyanye n’icyo bivuze ku Rwanda kuba u Bwongereza bwitegura kwitandukanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Amb. Lomas avuga ko hari kinini bivuze ku Rwanda, cyane ko ibikorwa by’ubucuruzi hamwe n’ishoramari biteganyijwe kwiyongera.

Ati “Ni byo u Bwongereza buritegura gusohoka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ubu bivuze ko twitegura kongera ibiganiro bigamije kongera ubucuruzi no kongera  inzego z’ubukungu bw’umugabane n’u Rwanda rurimo, kandi hari ikizere cyuko ishoramari n’ubucuruzi mu Rwanda biziyongera cyane.”

Mu rwego rw’uburezi, Amb. Lomas avuga ko u Bwongereza bwateganyije miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 z’amapawundi, nka buruse zigamije korohereza abashaka kujya gukomeza amashuri ikiciro cya 3 mu Bwongereza.

By’umwihariko ku Rwanda, asobanura ko hari abanyeshuri 15 b’Abanyarwanda buri mwaka bemerewe kujya kwigayo bakomeza amashuri ikiciro cya gatatu, hibanzwe cyane ku banyeshuri bashaka gukomereza mu ishami ryigisha itangazamakuru.

Ku bijyanye n’iyo buruse ku banyarwanda, Amb. Joanne Lomas yagize ati “Bimwe mu bisabwa ku banyarwanda bajya kwiga mu Bwongereza, ni uko umunyeshuri abanza kwemera yuko nyuma yo gusoza amasomo agaruka mu gihugu ke akaza gukoresha ubumenyi yahashyeyo mu birebana no guteza imbere igihugu ke.”

 

 

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *