25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

“U Rwanda ruzabona abakerarugendo benshi nyuma ya COVID-19”

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 06-06-2020 saa 20:05:44

Urwego rw’Ubukerarugendo mu Rwanda kimwe n’izindi zose, rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, ariko impuguke mu by’ubukungu zibona u Rwanda rushobora kuzasoroma imbuto nziza mu mpera z’ibyo byago byagwiririye Isi.

Impuguke mu by’ubukungu, Kaberuka Teddy, asobanura ko nyuma ya COVID-19 u Rwanda ruzakira ba mukerarugendo benshi.

Kaberuka avuga ko impamvu u Rwanda ruzakira ba mukerarugendo benshi, ari ukubera uburyo rwashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya COVID–19 kandi ku gihe.

Avuga ko mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, batangiye gufungura gato kubera ko n’akazuba katangiye kuva, ngo  abantu batangira gusohoka Leta itaranabibemerera, kubera ko ngo bari bamaze igihe bafungiranye.

Ati: “Bafite n’amafaranga muri biriya bihugu, njyewe nkavuga nti, kubera ko igihugu gisa nkaho cyakoze neza kigacungana n’iyi COVID–19, mu Rwanda tuzabona abakerarugendo benshi cyane nibamara gufungura”.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yerekana ko mu kwezi kwa Werurwe 2020 ko uru rwego rwahombye miriyari 34 na miriyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibigo bitembereza ba mukerarugendo byahombye miriyari 20, amahoteli ahomba miriyari 13, ikigo gitegura inama mpuzamahanga gihomba asaga miriyari imwe, mu gihe ibindi bigo bitanga serivisi zifitanye isano n’ubukerarugendo, byahombye miriyari 150.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, Nelly Mukazayire, aherutse gutangaza ko kubera Koronavirusi, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu hakaba harimo gushakishwa amatariki mashya.

Yagize ati “Uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147 zagombaga kuzatwinjiriza miriyoni $88 (asaga miriyari 83 Frw) aturuka mu bijyanye n’inama ndetse n’amahuriro mpuzamahanga.”

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.