21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda ruritegura kwizihiza Umunsi w’Ururimi Kavukire hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 15-02-2021 saa 17:12:58
Mu ngamba zo guteza imbere Ikinyarwanda harimo gushishikariza abahanzi kugihangamo

U Rwanda ruritegura kwizihiza ku nshuro ya 18 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba ku wa 21 Gashyantare 2021. Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, uyu munsi uzizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure (Online) mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ururimi rw’Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”. Ku rwego rw’Isi, hatoranyijwe igira iti: “Duharanire guteza imbere indimi nyinshi nta ruhejwe mu burezi no mu muryango”.

Inteko y’Umuco (RCHA) ivuga ko kwizihiza uyu munsi bigamije guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bahuriyeho bose no kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kurwihuguramo, gukangurira urubyiruko, abahanzi n’abandi barukoresha kuruha agaciro nk’umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ikindi ni ugushishikariza umuryango gutoza abana imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda, haba mu Rwanda no mu mahanga (diaspora), no gukangurira abashakashatsi n’abanditsi gusakaza ubumenyi muri uru rurimi.

Ururimi kavukire ni ingobyi y’umuco

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Intebe y’Inteko yungirije ishinzwe Umuco n’Ururimi mu Nteko y’Umuco Uwiringiyimana Jean Claude, yasobanuye ko ururimi kavukire ari ururimi urwo ari rwo rwose umwana avuka avuga, kandi bene izo ndimi akenshi usanga zibumbatiye umuco wa bene zo.

Ati: “Tuvuga ko ururimi ari ingobyi y’umuco cyane cyane iyo ari ururimi kavukire. Ubumenyi bw’ibanze umwana afata buzanatuma yaguka akamenya n’ibindi n’izindi ndimi bishingiye kuri urwo rurimi kavukire”.

Uwiringiyimana Jean Claude Intebe y’Inteko yungirije ishinzwe Umuco n’Ururimi mu Nteko y’Umuco

Hari amahame mpuzamahanga yagiye ashyirwaho kugira ngo umwana agire ubumenyi bwimbitse, binyuze mu kwiga ku ikubitiro ururimi rwe kavukire.

Ati: “… ni bwa bumenyi bushingiye ku bimukikije; bya bindi avuka abona akabivuga, ni byo ashingiraho akamenya umuco kuko akenshi indimi zo mu bindi bihugu usanga zibitse umuco waho, zitabitse umuco w’Igihugu”.

U Rwanda rufite ubukungu bushingiye ku rurimi kavukire

Uwiringiyimana Jean Claude yakomeje asobanura agaciro k’ururimi kavukire, avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bushingiye kuri urwo rurimi.

Ati: “Nko muri Afurika turi mu bihugu bibiri (u Rwanda n’u Burundi), aho ururimi rw’igihugu (Official) ruhuzwa n’ururimi kavukire, ubwo ni ubukungu bukomeye”.

Yakomeje avuga ko ku Isi habarurwa indimi ibihumbi 7 za kavukire, ariko usanga indimi z’ibihugu ari 143 gusa. Ibi biterwa n’uko ibihugu bimwe bigira indimi zabyo ariko ugasanga bikoresha indimi z’amahanga, akaba ari zo abaturage babyo bahuriraho.

Atanga urugero agira ati: “Iyo Umunyarwanda agiye hanze ajyana Ikinyarwanda n’iyo ahuye na mugenzi we ni cyo kibahuza, ugasanga abandi bo mu bindi bihugu bagiyeyo umwe avuye mu bwoko runaka (tribu) avuga ururimi runaka n’undi avuga ururimi runaka, iyo bagezeyo bahuzwa n’urundi rurimi rw’amahanga”.

Yongeyeho ati: “Uwo ni umwihariko w’Abanyarwanda w’uko ururimi rwacu rubumbatiye ubumwe, niba abantu bavuga ururimi rumwe rubahuza hazamo na bwa bumwe. Iyo ufite ururimi kavukire muhuriyeho biba bishimangiye ubumwe mufitanye; ntuzakoresha ururimi rw’amahanga kugira ngo habeho ubwumvane”.

Ibi ngo biri no mu ntego z’Inteko y’Umuco zo kururengera kuko ari ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ni ugushishikariza abantu gutekereza ku gaciro k’ururimi kavukire, kugenda bakosora aho bitagenda neza mu nzego zinyuranye kugira ngo tururengere, turusigasire”.

Ababyeyi barakangurirwa gutoza abana babo Ikinyarwanda kuko kibumbatiye umuco

Hari gahunda zinyuranye zo kurengera umwimerere w’Ikinyarwanda

Nkuko yabigarutseho, hari gahunda ikomeye yo kurengera umwimerere w’ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda hirindwa ko cyavangirwa n’izindi ndimi, ikubiyemo kugishakira amagambo (amuga) mu ikoranabuhanga, mu buhinzi n’ubworozi mu birebana n’iby’imari n’ibindi, kuko kitabungabunzwe gishobora kuba uruvangitirane rw’izindi ndimi.

Hari kandi no kugihangamo ibihangano bikajya kuri murandasi kigakomera, no kugikoraho ubushakashatsi kuko bituma kigaragara ku rwego mpuzamahanga.

Uwiringiyimana ati: “Iyo ururimi rudakozweho ubushakashatsi rurapfa”.

Yongeyeho ati: “Mu guteza imbere Ikinyarwanda hari n’uburyo twifuza bwo kugishyira mu ikoranabuhanga, cyatangiye no kugeramo ku buryo ushobora kujya kuri murandasi ukabona icyo ijambo risobanuye, wajya no kuryandika nabi ikoranabuhanga rikagukosora. Uwo ni umushinga ukomeye uri muri gahunda yacu kugira ngo n’ushaka kukiga akige bitabaye ngombwa ko ajya mu ishuri akabikora mu buryo bw’iyakure”.

Ibikorwa binyuranye byateguwe byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha akamaro k’ururimi kavukire, mu cyumweru kibanziriza umunsi nyirizina, hateganyijwe ibiganiro bizanyuzwa mu itangazamakuru, ibizakorwa hifashishijwe uburyo bw’iyakure bizahabwa abarimu ku nsanganyamatsiko yo guhuza imyigishirize y’ Ikibonezamvugo cy’ Ikinyarwanda mu mashuri.

Hari kandi ikiganiro n’ abanyamakuru n’abahanzi ku ruhare rw’ umuhanzi n’ umunyamakuru mu gusigasira no guteza imbere Ikinyarwanda n’ indangagaciro z’ umuco w’ u Rwanda, inama nyunguranabitekerezo ku Kinyarwanda ku birebana no gukungahaza uru rurimi mu ngeri z’ ubumenyi.

Indashyikirwa mu gukoresha neza Ikinyarwanda zizashimirwa

Intebe y’Inteko yungirije ishinzwe Umuco n’Ururimi Uwiringiyimana Jean Claude, yatangaje ko hanateguwe gahunda yo gushimira ababera abandi urugero mu gukoresha neza Ikinyarwanda bari mu ngeri zitandukanye; mu itangazamakuru, mu rubyiruko, mu bahanzi, abikorera n’abana.

Uretse kuba Ikinyarwanda ari urimi kavukire, ni ururimi rwarenze imbibe z’u Rwanda n’iz’ Afurika aho ubu ruvugwa n’abarenga miliyoni 30. Rwigishwa mu mahanga na zimwe muri kaminuza zirimo izo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika zifite umwihariko wo kurwigisha nk’isomo.

Kwizihiza Umunsi w’Ururimi Kavukire ku Isi byashimangiwe kandi bishyigikirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu mwanzuro no 30 C/62 w’Inama Rusange yaryo yo mu Gushyingo 1999. Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yemeje ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.

Mu Rwanda, uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2002.

Ururimi kavukire ni ingobyi y’umuco

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.