21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda ruri mu bihugu 48 bizafashwa kurwanya imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 26-09-2018 saa 07:19:51

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya no kwirinda ibibazo by’imihindagukire y’ibihe mu Muryango w’Abibumbye “UN Environment” ufite ikicaro i Nairobi muri Kenya, Madamu Jessica Tronni, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bizagenerwa amafaranga ku ngengo y’imari ya miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika ahwanye na miriyari eshatu na miriyoni magana atanu zisaga z’amafaranga y’u Rwanda, agamije gufasha ibihugu by’Afurika bikiri mu nzira y’amajyambere kurwanya ikibazo k’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin uwa kane mu bicaye uhereye iburyo, n’uhagarariye UN Envirronment Jessica Troni uwa kabiri mu bicaye uhereye ibumoso n’abandi bitabiriye inama (Foto Niyirora M.))

Madamu Jessica yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa kabiri ku itariki ya 25 Nzeri 2018, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, mu nama y’iminsi ine yateguwe n’Ikigo k’Igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA, ifatanyije n’imiryango itagengwa na Leta, ikaba ari inama ihuje  ibihugu byo ku mugabane w’Afurika birimo n’u Rwanda, baganira ku ngamba n’icyakorwa kuri buri gihugu  cyayitabiriye mu birebana no kwishakamo ubushobozi mu rwego rw’amafaranga yo gutegura imishinga yo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Jessica yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizagenerwa amafaranga ku ngengo y’imari ya miriyari zisaga 3 zahawe ibihugu 48 bikiri mu nzira y’amajyambere muri Afurika mu gihe k’imyaka 2, gusa nyuma yaho ibihugu by’Afuriia bikazaba bishobora gushaka iyindi nkunga yagutse nko mu miryango mpuzamahanga nka International Climate Fund, n’ahandi, ariko n’ibihugu bikaba byakwishakamo ubushobozi bwo kurwanya ikibazo k’imihindagurikire y’ibihe kuko ari byiza kukirwanya abantu bafatanyije.”

Ku birebana n’ayo mafaranga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UN Environment) ryemereye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Jessica avuga ko nyuma buri gihugu kizishakamo ubushobozi buke mu ngengo y’imari, bityo ibihugu nabyo ubwabyo bikagira uruhare mu kurwanya iki kibazo k’imihindagurikire y’ibihe, buri gihugu kikagira icyo gikora, kuko bireba buri wese, kandi bisaba ubufatanye bwa buri gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wungirije wikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda REMA, Munyazikwiye Faustin, avuga ko imihidagurikire y’ibihe ari ikibazo kibangamiye ibihugu by’Afurika, naho mu rwego rw’ibidukikije, mu Rwanda hari ikigega k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe FONERWA,  kimaze gufasha imishinga itandukanye.

Avuga ko kuva cyatangira mu mwaka wa 2012, kimaze gushyirwamo miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika, igice kimwe kikazifashishwa muri gahunda zo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Inama y’uyu munsi yahuje ibihugu 18 by’Afurika bivuga ururimi rw’icyongereza, mu ntangiriro z’Ukwakira 2018 ikazahuza igice kindi kigizwe n’ibihugu 24 bivuga ururimi rw’igifaransa.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *