21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda rurashimirwa gahunda yo kurerera abana mu miryango

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 26-12-2018 saa 10:08:15
Musengimana Julienne wongereye abana babiri mu muryango we ahamya ko kurera ari umugisha

Ubuyobozi bwa SOS Children’s Village-Rwanda burashimira Leta y’u Rwanda kubera ingufu ishyira mu guharanira uburenganzira bw’umwana by’umwihariko ku kwita ku bana barererwa mu miryango itari iyabo.

Bimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda ishimirwa ni uburyo yashyizeho amategeko ndetse ikaba ikomeje gufatanya n’inzego zitandukanye mu guharanira uburenganzira bw’abana barererwaga mu bigo bagashakirwa imiryango ibarera muri gahunda ya “Tumurerere mu Muryango.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) itangaza ko gahunda ya “Tumurerere mu muryango” yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2013, ikaba imaze gufasha abana benshi gukurwa mu bigo by’imfubyi.

Leta ikora ibishoboka byose hakubahirizwa uburenganzira bw’umwana burimo ubwo kugira inkomoko n’ubwenegihugu, kurerwa n’umuryango, guhabwa iby’ibanze akeneye mu buzima nko kurya, kwiga, guhabwa ubutabera n’ibindi byose biherekezwa n’urukundo.

Nyirinkwaya Serge, ushinzwe Ikigo cy’Amahugurwa muri SOS-Rwanda, avuga ko no kuba Leta yarashyizeho Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) yahaye abana urubuga rwo guhagararirwa mu ishyirwaho rya Politiki na gahunda zibagenerwa.

Yakomeje agira ati: “Hari n’ibindi byinshi bikorwa guhera mu nzego z’ibanze byo kurinda imiryango, kuyigirira akamaro ndetse no gushyigikira abana, cyane cyane abarererwa mu miryango itishoboye.”

Arasaba ko Leta yakongera ingufu mu gukurikirana imibereho y’abana babonye imiryango ibarera, bakagira abishingizi bakurikirana imitungo basigiwe n’ababyeyi babo, bagahamya niba abo bana barandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere n’ibindi.

Hakenewe n’ubukangurambaga bwimbitse ku miryango ikirangwamo amakimbirane kuko avutsa abana uburenganzira bwabo bwo gukundwa no kubahirwa abo bari bo.

Kugeza ubu SOS-Rwanda igira uruhare rukomeye mu gukurikirana uburenganzira bw’abana barererwa mu miryango yabakiriye, ndetse yatangije na gahunda yo guteza imbere imwe muri yo ifite ibibazo by’amakimbirane.

Musengimana Julienne utuye mu Kagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyarurama, Akarere ka Kayonza ni umwe mu baturage 50 barera abana batagiraga kivurira, ubu bakaba bafashwa n’Umuryango SOS Rwanda kwiteza imbere.

Arera abana babiri bavukana kuri nyina ariko ba se batandukanye, kandi baje mu muryango biyongera ku bo yabyaye batatu.

Ahamya ko kurera umwana bitagoye cyane nk’uko benshi babitekereza, ahubwo bisaba kugira urukundo, kuko umwana wese weretswe urukundo rw’ukuri rumukiza ibikomere yatewe no gutandukana n’ababyeyi bababyaye.

Yagize ati: “Kuva abana bagera mu rugo nta gihombo nagize ahubwo bambereye umugisha. Abana bange ni bakuru baba bari ku ishuri, abo tubana mu rugo ni abo babiri kandi banyumvira nk’umubyeyi ndetse biga neza.”

Akomeza ashimira SOS Rwanda yamugeneye inkunga mu burezi bw’aba bana ndetse ikamuha n’uburyo bwo kwiteza imbere mu muryango.

Musengimana Julienne wongereye abana babiri mu muryango we ahamya ko kurera ari umugisha

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.