U Rwanda ruhagaze neza mu guhashya COVID19- Perezida Kagame

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 10-07-2020 saa 18:15:09
Ingufu u Rwanda rushyira mu kurwanya COVID-19 ziratanga umusaruro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19 ), avuga ko ruhagaze neza biturutse ku bufatanye bw’Abanyarwanda ubwabo n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers), cyatambutse imbonankubone ku rukuta rwa “instagram” y’Umukuru w’Igihugu, kuri Radiyo na Tereviziyo by’u Rwanda no kuzindi mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yagarutse ku ntwaro ikomeye yo guhangana n’iki cyorezo agira ati: “Iki cyorezo nta gusubira inyuma ngo tuge kuvuga uko cyabayeho cyangwa aho cyaturutse, ni ugushaka uko duhangana na cyo, mu guhangana na cyo ntawuvuga ko afite ibisubizo byose; nta gihugu na kimwe, nta muyobozi n’umwe ku Isi hose wavuga ko bafite ibisubizo, icya ngombwa cya mbere tuyoborwa na Science (Siyansi) ikatubwira uko giteye, kukirinda no kwirinda ingaruka zindi zacyo igihe hari abo cyagezeho”.

Yakomeje avuga ko ikindi cya ngombwa ari ubufatanye haba ku bantu bari mu Gihugu no hagati y’ibihugu bitandukanye, hakabaho kuzuzanya kugira ngo hashakwe uburyo kitahungabanya abantu ngo kibagirire nabi.

Yakomeje agira ati: “Ni ko twabyifashemo nk’u Rwanda, icya mbere twahereye ku Banyarwanda ubwacu twese kugira ngo twumve amateka yacyo, uko giteye, ingaruka zacyo, byaje kumenyekana ibyo abantu bakora kugira ngo birinde, aba ari byo natwe dukurikiza; dukurikiza amabwiriza y’ababizobereyemo, mu bushakashatsi bw’ibijyanye n’ubuzima na Siyansi zindi.”

Yagarutse ku mabwiriza yagiye ashyirwaho mu kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, agaragaza ko nabwo ubyabyo bifite izindi ngaruka.

Yagize ati: “Harimo kubuza abantu kugira aho bajya bakaguma mu rugo, birumvikana ko baba batagishoboye gukora imirimo ibatunze basanzwe bikorera, n’ibindi birimo kutaramukanya, gukurikiza isuku, gukaraba buri kanya, kutegerana, urutonde ni rurerure ariko byose twagombye kubikurikiranya kandi nk’u Rwanda twageze kuri byinshi kubera iyo myitwarire yagaragaye; abantu barabyitabiriye, no kumenya abo iriya virusi yagezeho, abayanduye, kumenya uko bakurikirana bakavurwa; bagahabwa ibishobora aguhabwa abo virusi yagezeho”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari benshi bamaze gukira kiriya cyorezo.

Yagize ati: “Abantu benshi bagiye bakira; hari abanduye bagakira ndetse abakize baruta abo dufite ubungugu bakiyanduye, nubwo umubare w’abayandura umubare ukomeza, ariko ukomeza ku buryo tubikurikirana neza ntihagire uwo bihutaza”.

Ati: “Ndumva twarakoze ibishoboka byose, ariko byatewe n’uko Abanyarwanda ubwabo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abakora iby’ubuzima bose, buri wese yakoze icyo ashoboye akurikiza amabwiriza, akurikiza ibigomba gukurikizwa.”

Yakomeje avuga ko uko gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi ari byo byatumye u Rwanda rugera kuri byinshi mu kukirwanya, rukaba ruhagaze neza kugeza ubu.

Mu Rwanda, kugeza ubu abakize Covid-19 ni 635 abakirwaye ni 614, abahitanywe na cyo ni 3. Ku Isi, abamaze kwandura iki cyorezo ni 12,547,823, abamaze gukira ni 7,308,156 abahitanywe na cyo bakaba 560,313.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.