22°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 09-10-2019 saa 11:21:28
Bamwe mu bayobozi b'amakoperative mu nama mu Karere ka Kamonyi (Foto Kanamugire E)

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga n’imurikabikorwa ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere ku rwego  rw’Isi, kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2019 muri Kigali Convention Center.

Ni inama irimo gutegurwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’amakoperative ku Isi (ICA: International Cooperative Alliance), ikaba izahuza abagize amakoperative ku Isi hose, abashakashatsi, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’iterambere.

Hakizimana Jean Claude, umukozi ushinzwe  kumenyekanisha ibikorwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ihagarariye Leta y’u Rwanda mu gutegura iyo nama, avuga ko ari amahirwe akomeye ku gihugu yo kwakira inama nk’iyo ihuza abibumbiye mu makoperative ku rwego rw’Isi.

Yatangarije  Imvaho Nshya ko kugeza ubu mu Rwanda nk’uko imibare ibigaragaza, abagera kuri miriyoni enye bamaze kwibumbira mu makoperative, ayo makoperative kandi akaba afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Atangaza ko uwo mubare w’abibumbiye mu makoperative uzakomeza kuzamuka umunsi ku wundi, ari yo mpamvu Umuryango mpuzamahanga wahisemo kuza gukorera iyo nama mu Rwanda.

Yagize ati «Ni inama y’ingirakamaro cyane, kuko abibumbiye mu makoperative ba hano iwacu, bazagira umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ab’ahandi bazaba baturutse mu bindi bihugu, ikindi kandi mu gihe iyo nama izaba iri kuba, hazaba hari n’imurikabikorwa riri kuba ako kanya. Iyi ikaba ari na yo mpamvu dukomeza gukangurira abantu kuyitabira, bakaniyandikisha ari benshi.»

Hakizimana kandi akomeza avuga ko impuguke zitandukanye zizatanga ibiganiro muri iyi nama ku iterambere rirambye, ibyo bikazafasha abayitabiriye gusobanukirwa uruhare rw’amakoperative mu guhanga imirimo, guhangana n’ibibazo byugarije Isi, ndetse no mu iterambere rirambye ry’abatuye Isi muri rusange.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.