22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda rugiye kubona izindi MW 15 zivuye muri Gaz Methane

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 16-02-2021 saa 10:40:58
Byitezwe ko umushinga wa Shema uzatanga MW 56 ziturutse muri Gaz Methane

Nyuma y’amasezerano y’imyaka 25 u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG ) rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK ltd) yo gucukura Megawatt (MW) 56  z’ingufu za Gazi Metane (Gaz Methane) mu Kiyaga cya Kivu, kuri ubu u Rwanda rwiteguye kwakira icyiciro cya mbere cy’izo ngufu kigizwe na MW 15.

Uwo mushinga ukorera mu  Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, witezweho gutanga izo ngufu za mbere bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2021 mu gihe imirimo yo kubaka ibikorwa remezo bizifashishwa mu gucukura Gaz Methane ikenewe irimbanyije .

Ibyo bikorwa remezo bikomeje kubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu bikaba byitezwe ko izo ngufu ziziyongera ku zindi MW 26 zikomeje gukoreshwa ku muyoboro mugari w’Igihugu zacukuwe n’Ikigo Contour Global yitezweho kugeza kuri MW100 mu cyiciro cya kabiri.

Hari kubakwa impombo zubatswe imusozi zizakira gazi, mu birometero bitanu ujya hagati mu Kiyaga ahashyizwe ibitembo binini mu mazi hejuru yabyo hamanikwa utumenyetso dutukura, tuburira abashobora kuba babyangiza banyuze inzira y’amazi nk’ubwato.

Ibyo bitembo bizahuzwa n’andi matiyo azamanurwa hasi mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero zisaga 350 kuko ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, akaba ari ho bizakurura Gaz Methane bikayivangura n’amazi.

Ing. Sibomana Laurent avuga ko gazi yayunguruwe igatandukanywa n’amazi, izahuzwa n’ikindi gice cy’uruganda ruyihinduramo amashanyarazi.

Yagize ati: “Twebwe tuzafata iyo gazi tuyohereze mu kindi kigega kinini  kiri ahantu dukorera kugira ngo tuyiyungurure, kuko tuba dukeneye Gaz Methane yonyine, noneho tukayohereza mu yandi matiyo ayohereza ku zindi mashini nyuma  gazi ikazicana noneho izo mashini zigakora amashyanyarazi. Ayo mashyanyarazi turayafata tukayashyira mu muyoboro mugari wa REG.”

 

Byitezwe ko izo ngufu nizimara kuboneka zizanyuzwa mu muyoboro mugari wa REG, ufite ubushobozi bwa KV 220, ariko mbere yo koherezwa mu baturage ukava kuri KV 220 ukajya kuri KV 30, izo ngufu zizabanza kugenzurirwa ahahurizwa amashanyarazi hubatswe “transfo” iri mu kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu.

Ni igikorwa cyitezweho gukemura ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato nk’uko bisobanurwa na Butera Laurent Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati:  “Ni ukuvuga ngo niba hari amashyanyarazi twakuraga i Karongi, yatangaga ingufu mu baturage andi akava muri Musanze, ni ukuvuga aho ikibazo cyabaga muri utwo turere twombi byatumaga twebwe tuyabura kuko turi kure, ariko noneho kuba twifitiye ‘substation’ yacu ya Rubavu bizadufasha gukurikirana aho ikibazo cyabaye tunagikemure vuba kuko ni hafi, numva rero mu by’ukuri twakwizeza abaturage ba Rubavu ko ibura ry’amashyanyarazi tugiye gutandukana na ryo.”

Imirimo yo kubaka aho izo ngufu z’amashanyarazi azaturuka muri Gaz Methane uzagenzurirwa mu kigega cy’amashanyarazi (sub-station) cya Rubavu igeze ku gipimo cya 40%.

Umushinga wa Contour Global uratanga MW 26 zashyizwe ku muyoboro mugari w’Igihugu

Bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi byarahagejejwe birimo amapiloni, n’ibikoresho bizamura cyangwa bimanura umuriro mu rwego rwo kuwugenzura, aho icyiciro cya mbere cy’iyi mirimo cyarangiye gitwaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko uyu mushinga wo kuvoma Gaz Methane mu Kivu igatunganywamo amashanyarazi, uzatuma abaturage bose b’Akarere bagerwaho n’amashanyarazi afite ingufu, ukaba ari n’umushinga wahaye abaturage benshi akazi.

Yagize ati “Nkuko biri muri gahunda ya Guveronoma y’u Rwanda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere  tuzasoza muri 2024, mu Karere ka Rubavu dufite icyizere ko abaturage bose bazaba bafite amashyanyarazi afite ingufu zihagije akabafasha mu bikorwa by’iterambere.”

Imibare igaragaza ko 73.4% by’abaturage b’aka karere ari bo bamaze kugezwaho amashanyarazi.

Muri uyu mushinga  watangijwe tariki ya 03 Ukwakira 2019 ukaba witezweho kurangira ku ya 31 Ukuboza 2022, uzasoza utwaye miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika (Miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda) utanze MW 56.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “U Rwanda rugiye kubona izindi MW 15 zivuye muri Gaz Methane”

  1. Turabyishimiye cyane Kuba turikunguka amashanyarazi ariko badufashe abize ibijyanye Na Renewable Energy baduhe agaciro baduhemo Akazi dukorere uruganda rwacu nku Rwanda kuko turashoboye bokutwirengagiza kuko ayo namahirwe kuritwe,Murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.