19°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

U Rwanda n’u Butaliyani basinye amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 21, 2018

U Rwanda n’u Butaliyani byamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye yerekeranye n’ingendo zo mu kirere hagamijwe kugira ngo indege z’u Butaliyani zishobore kuba zaza mu Rwanda ndetse n’iz’u Rwanda zishobore kujya mu Butaliyani.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver ahererekanya amasezerano y’ubufatanye n’Amb. Domenico Fornara uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda (Foto Gentil)

Umuhango wo gusinya ayo masezerano wabaye ejo hashize ku ya 20 Kanama 2018 hagati ya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda n’Ambasaderi Domenico Fornara uhagarariye igihugu cy’u Butaliyani mu Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver asobanura ko iyo hatasinywe ayo masezerano biba bitemewe ku ndege ziva mu gihugu kimwe zijya mu kindi, bikaba bifashije u Rwanda kongera umubano n’u Butaliyani kurusha uko byari bisanzwe ariko kandi binafashe indege y’u Rwanda (RwandAir) kujya muri icyo gihugu ku kibuga icyo ari cyo cyose.

Avuga ko nyuma y’icyo gikorwa habaho ibindi biganiro mbere y’uko indege y’u Rwanda ihaguruka yerekezayo kugira ngo u Butaliyani butange uburenganzira kuko amasezerano abyemera aba yarasinywe hagati y’ibyo bihugu.

Amb. Gatete avuga ko isinywa ry’ayo masezerano hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani riba ryitezweho inyungu nyinshi zirimo guhamya umubano n’u Butaliyani kuko bisanganywe amasezerano menshi.

Agira ati “Ayo masezerano agamije kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, agafasha mu ishoramari no kwakira abakerarugendo benshi baza gusura igihugu cy’u Rwanda. Hari na none andi masezerano asinywa atuma hatabaho kwishyura imisoro kabiri n’andi y’ubucuruzi afasha kugira ngo abacuruzi bo mu Butaliyani n’abashoramari bumve ko nta kibazo bashobora kuba bahura na cyo igihe bakorera bizinesi zabo mu Rwanda”.

Amb. Gatete akomeza avuga ko izo ngendo zizafasha kwagura ibikorwa by’abikorera ku mpande zombi, hakabaho kungurana ubumenyi, akishimira ko ayo masezerano azarushaho kongera ishoramari abavuye mu Butaliyani bakabasha kuza gushora imari mu Rwanda ari benshi kuko bazaba boroherejwe mu ngendo ndetse bikiyongeraho kuba ubukerarugendo nabwo buzakomeza gutezwa imbere.

Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Domenico Fornara avuga ko batewe ibyishimo no gukorera ingendo zo mu kirere mu Rwanda kandi bizajya bifasha ibihugu byombi kuko abavuye muri icyo gihugu baza mu Rwanda byasabaga kubanza guca mu gihugu cya Uganda.

Nkuko Amb. Domenico abitangaza, amasezerano y’ibihugu byombi yemerera indege z’u Butaliyani kuza mu Rwanda bizazamura igipimo k’imibanire yabyo haba muri politiki, mu bukungu n’uburyo bwa tekiniki ndetse n’abikorera babashe gukora izo ngendo mu buryo bwo gushora imari.

Ashima ko u Rwanda ari igihugu kiza cyo gukoreramo ubukerarugendo, agasanga mu gihe hamaze gusinywa amasezerano y’ingendo zerekeranye no mu kirere bizarushaho kongera umubare w’abagenderera ibihugu byombi.

Ubusanzwe RwandAir yakoreraga ingendo mu byerekezo bisaga 20 birimo Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Cotonou, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Cotonou, Côte d’Ivoire na Brazzaville.