21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Umuyobozi wa RWAMREC, Rutayisire Fidel iburyo, Umuhire Christianne, umukozi muri MIJEPROF hagati na Museruka David, umunyabanga wa RWAMREC (Foto Uwayisaba F.)

U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika, urwa 4 ku Isi mu kubahiriza ihame ry’uburinganire

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya 14-09-2018 saa 07:44:45

Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda RWAMREC, uvuga ko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo kuko ruri ku mwanya wa 1 muri Afurika, uwa 4 ku Isi.

Umuyobozi wa RWAMREC, Rutayisire Fidel iburyo, Umuhire Christianne, umukozi muri MIJEPROF hagati na Museruka David, umunyabanga wa RWAMREC (Foto Uwayisaba F.)

Rutayisire Fidele, umuyobozi wa RWAMREC, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikomeje gutera imbere mu buryo bwose. Ati “Igihugu cyacu gikomeje gutera imbere kuko ubu u Rwanda turi ku mwanya wa mbere muri Afurika mu guteza imbere ihame ry’uburinganire tukaba aba 4  ku rwego rw’Isi yose. Ibi rero kugira ngo bigerweho ni ingamba zifatwa n’inzego zitandukanye kugira ngo ihame ry’uburinganire ritere imbere muri izo ngamba harimo no gukorana n’abagabo.”

Umuhire Christianne, mu izina rya  Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira no gukoresha neza amahirwe bafite. Ati ”U Rwanda tugira amahirwe y’uko dufite ubushake bwa Politike kandi hari abandi bifuza gukora nk’ibyo dukora ariko ntibabigereho kuko badafite amahirwe nk’ayo dufite. Twe dufite ubuyobozi bwiza buhora budushishikariza guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego zose ngo tugere ku iterambere rirambye. Ku bw’ibyo rero turashaka ko Abanyarwanda bose bamererwa neza nta kiciro na kimwe gisigaye kandi mu nzego zose.”

Umuhire avuga ko ari byiza ko inzego zose zifatanya n’igihugu gukomeza guteza imbere ihame ry’uburinganire kuko atari ibya MIGEPROF gusa ahubwo ari urugendo rwo gufatana urunana kandi bitakorwa n’urwego rumwe. Ati “Kwinjiza ihame ry’uburinganire mu igenamigambi no mu ngengo y’imari ni urwinjiriro kugira ngo twinjize ihame ry’uburinganire mu byo dukora byose kandi bigende neza.”

Mukayirege Julienne, umukozi mu Kigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, ushinzwe guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, avuga ko no kuba iki kigo gifite umukozi ushinzwe iby’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ikintu gikomye koko mbere nta we bagiraga.

Ati “Iki ni ikintu gishya kitabagaho kuko cyaje gusubiza ibirebana n’ingamba z’uburinganire, imyigire y’abakobwa, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutwara inda ku bangavu, no guta ishuri ku bakobwa. Umwihariko REB ifite rero utandukaniyeho n’izindi Minisiteri, ni uko dushinzwe abana mu ruhare rwo kurera n’abagabo ari bo barera, mu gihe abandi bahita banakorana n’abagore. Ni ukuvuga ko twe turera tukanahugura abakuru bafite imyumvire mibi tubashyira mu murongo nyawo.”

Rutayisire  avuga ko RWAMREC yasanze ari ngombwa gukorana n’abagabo kugira ngo habeho impinduka mu nzego zose bihereye kuri bo, n’umuryango nyarwanda wahinduka. Ati ”Iyo dukoranye n’abagabo, tukabasanga aho bari, tukabaganiriza barahinduka. Kugeza ubu twasanze ihohoterwa mu ngo ryaragabanutse ku kigero cya 45%. Na none kandi, iyo hubahirijwe ihame ry’uburinganire no mu gufata ibyemezo mu ngo birahinduka, ubuzima bukaba bwiza, ibyemezo bigafatwa ku bwumvikane, bose bagafashanya no mu mirimo yo mu rugo bityo ubuzima bukaba bwiza. Gukorana n’umugabo ni ibanga ryo kugera ku mpinduka zirambye.”

 

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *