23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Burundi bwahakanye gucumbikira abateye u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-06-2020 saa 19:52:17

Nyuma y’igitero cy’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bateye ibirindiro by’ngabo z’u Rwanda saa sita n’iminota 20 z’ijoro rishyira kuri uyu wa 27 Kamena 2020, Ingabo za Leta y’u Burundi (FNB) zahakanye ko nta ruhare zaigizemo ndetse ko u Burundi budacumbikiye abagizi ba nabi bagabye ibyo bitero.

Ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) byagabweho igitero biherereye mu Murenge wa Ruheru ho mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwada yatangaje ko abateye u Rwanda baturutse mu Burundi, ndetse ubwo botswaga igitutu bahise basubirayo, basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gisirikari.

Bivugwa ko abateye bari bagamije kugirira nabi ababa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze urindwa n’Ingabo z’u Rwanda muri aka gace, uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi.

Aba bateye baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa, berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Muri bane barashwe  harimo abari bambaye imyenda y’Ingabo z’u Burundi, ndetse mu byo abo barwanyi bataye harimo iyo myenda, ndetse harimo n’ibiryo byo mu bikopo byanditsweho ko ar’ibyagenewe Ingabo z’u Burundi.

Umuvugizi w”Ingabo z’u Burundi, Col. Biyereke Floribert, yahakanye ayo makuru agaragaza ko amakuru yatangajwe n’u rwanda ntaho ahuriye n’ukuri.

Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigira riti “Ingabo z’u Burundi, FDNB zinyomoza amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo (mu Rwanda) ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bwahaye ubwihisho abitwaje intwaro bagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020.”

Rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi buramenyesha Abarundi ndetse n’Umunryango Mpuzamahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba ubwihisho ku bantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya ABATURANYI.”

Abasoma iryo tangazo barahamya ko iryo tangazo risa n’amatakirangoyi kuko ibimenyetso u Rwanda rwerekana bidashobora guhimbwa ngo bikunde, mu gihe hari n’imirambo y’abarashwe yamaze kumenyekana ko ari y’iy’abarundi bari basanzwe baza guhahira mu Rwanda.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “U Burundi bwahakanye gucumbikira abateye u Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.