22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

U Burayi: Sanofi izahagarika imirimo 1 700

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 26-06-2020 saa 16:51:37
Aha ni imbere y'ikicaro k'Ikigo Sanofi i Paris ku ya 24 Kamena 2020

Ikigo gikora imiti gikomeye Sanofi cyo mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko kigiye gukuraho imirimo 1 700 ku mugabane w’u Burayi. Igera mu 1 000 ikazaba ari iyo mu Bufaransa. Bikaba bijyanye n’ingamba nshya z’imibereho, ariko atari ingaruka za koronavirusi Nk’uko byatangajwe na Olivier Bogillot uyobora itsinda ry’icyo kigo mu Bufaransa.

Olivier yavuze ko ku itangiriro byagaragajwe n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’imibereho kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, anasobanura ko uruganda rutazafunga kandi hataranagaragazwa ibizagenerwa abazahagarikwa. Ati “Ntabwo uruganda ruzahagarara”.

Mu gihembwe cya mbere uruganda rw’imiti rwinjije hafi miriyari 9 z’amayero bingana na 6,9% bitewe ku ruhande rumwe na koronavirusi kuko hagurishijwe cyane imiti igabanya ububabare ndetse hakongerwa imbaraga muri urwo rwego urugero nk’umuti witwa Doliprane.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, Umuhuzabikorwa wa CGT muri Sanofi, Thierry Bodin yavuze ko hariho gahunda nshya, icyo kigo kikaba gishaka gusigarana ibintu birama. Ati “Sanofi irashaka kuva ku miri 300 yo kugurisha igasigarana gusa igera mu ijana. Ndatekereza ko hakenewe ko ikigo gisigarana ibirama”.

Sanofi ni kimwe mu bigo by’ingenzi ku Isi bikora inking kuri ubu kirimo gukora kuri ebyiri za koronavirusi. Hagati muri Kamena, Sanofi yatangaje ko yari imaze gushora miriyoni 610 kugira ngo yongerere imbaraga inking inashyireho urundi ruganda rushya mu Bufaransa.

Umuyobozi Mukuru wa Sanofi, Paul Hudson yavuze ko hari uburyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zazoroherezwa, kuko zashoye imari nyinshi mu bushakashatsi bw’urukingo rwa koronavirusi.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.