25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Bufaransa: Eugène Rwamucyo ukwekwaho Jenoside yohererejwe Urukiko

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 16-10-2020 saa 08:17:40
Eugene Rwamucyo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu

Abacamanza bashinzwe gukora iperereza ku byaha bikomeye mu Bufaransa bategetse ko umuganga w’Umunyarwanda Eugène Rwamucyo yohererezwa Urukiko rw’Ibanze rw’i Paris kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, nyuma y’imyaka 13 atangiye gukurikiranwa.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa, amakuru yaturutse mu nzego y’ubutabera bw’u Bufaransa yemeza ko Rwamucyo agomba kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiriye inyokomuntu iperereza ryagaragaje ko yagizemo uruhare mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko kandi akurikiranyweho kugira ubufatanyacyaha no kwifatanya n’agatsiko k’abagizi ba nabi kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akurikiranyweho uruhare yagize mu kwifatanya n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, barimo Jean Kambanda wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umugore n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali.

Bivugwa ko Rwamucyo yayoboye ibitero by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside,  by’umwihariko ibyagabwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ategeka kwica no guhamba Abatutsi bakiri bazima nk’uko bigaragara mu mpapuro zashyiriweho kumuta muri yombi.

Muri Jenoside na bwo Rwamucyo yari umuganga. Umwunganizi we mu by’amategeko Me Philippe Meilhac, yavuze ko icyo gihe yari ashinzwe gutunganya imirambo mu ivuriro ry’i Butare yakoragamo, akaba ari ho yahuriye n’iy’Abatutsi bicwaga.

Mu mwaka wa 2007, Inkiko Gacaca zamukatiye burundu adahari, ariko yatangiye gukorwaho ipererereza mu Bufaransa ubwo Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa rikorera mu Bufaransa (CPCR) ryagezaga ikirego ku Butabera bw’u Bufaransa muri uwo mwaka.

Mbere y’umwaka wa 2009, Rwamucyo yari umuganga mu Bitaro bya Maubeuge biherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, akaba yarahakoraga aturutse aho atuye mu Bubiligi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2009 yirukanywe ku kazi ndetse binatuma mu 2010 atabwa muri yombi afatiwe mu gace ka Sannois gaherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Paris.

Icyo gihe yafashwe aje mu muhango wo gushyingura mugenzi we Jean Bosco Barayagwiza, umwe mu bashinze radiyo rutwitsi ya RTLM yagize uruhare rukomeye mu guhiga no kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Mu 2010 Urukiko rw’Ubujurire rwanze ko Rwamucyo yohereza kuburanishirizwa mu Rwanda ndetse runategeka ko arekurwa by’agateganyo.

Mu mwaka wa 2013, ni bwo abacamanza b’u Bufaransa batangiye kubona ibimenyetso bimushinja kugira uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 2018 ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Icyo gihe ni bwo yahise ashyirwa mu mboni z’ubutabera, ategekwa kutarenga ibihugu 26 by’u Burayi (Schengen).

Me Philippe Meilhac yagize ati: “Umukiriya wange ibyo ashinjwa byose arabihakana, niba urubanza rugiye kuburanishwa Eugène Rwamucyo azarwitabira ntacyo yikanga.”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.