21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Minisitiri w'Ubutaka n'AmashyambaTumushime Francine wa 4 ibumoso n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye nyuma y'ibiganiro (Foto Moses)

Tuve ku ngoyi y’ibiti twazaniwe mu myaka 100 ishize dutera ibya gakondo-Karangwa

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 14-09-2018 saa 07:39:33

Umuyobozi uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije mu Rwanda IUCN, Karangwa Charles asanga Abanyarwanda bakwiye kwigobotora ingoyi y’amwe mu moko y’ibiti bazaniwe n’abazungu tukagaruka ku biti bya gakondo birimo n’ibitanga umusaruro.

Minisitiri w’Ubutaka n’AmashyambaTumushime Francine wa 4 ibumoso n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye nyuma y’ibiganiro (Foto Moses)

Karangwa yabigarutseho tariki ya 12 Nzeri 2018 mu biganiro bigamije kureba uburyo hakongerwa ubuso buteyeho amashyamba byahuje Minisiteri zitandukanye n’ibigo bizishamikiyeho hamwe n’abagize sosiyete sivile.

Karangwa agira ati “Dukeneye kwigobotora ingoyi y’amwe mu moko y’ibiti twazaniwe mu myaka 100 ishize kugira ngo tubigabanye kandi tugaruke ku biti byacu bya gakondo bya Kinyarwanda bizana umusaruro.”

Nk’uko abisobanura, Karangwa agaragaza ko kugeza ubu ubuso bunini mu Rwanda usanga buteyeho ibiti byo mu bwoko bw’inturusu nyamara byagasimbujwe ibindi biti birimo n’ibitanga imbuto.

Agira ati “Iyo urebye ibiti dutera usanga 80% biri mu bwoko bw’inturusu. Mwibuke ko inturusu zitwara amazi menshi kugira ngo zikure, zirwana n’imyaka kuko utaterana inturusu n’imyaka yindi ngo ikure, ariko ufashe ibiti by’imyembe, iby’avoka, n’ibindi biti by’imbuto ushobora kubiterana n’imyaka. Hari imbaraga zikenewe zo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku bushake buri rugo rukagira igiti k’imbuto kuko bigaragara ko kutabitera bigenda bigabanuka ku isoko kubera ko zititabirwa guhingwa.”

Karangwa avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko imbuto zishobora kugabanya ikibazo k’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5 n’abantu bakuru. Agasanga gutera ibiti gakondo nk’iminyinya, imisave, imisagara n’ibiti by’imbuto byatumaga n’ubutaka butanga umusaruro.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba Tumushime Francine avuga ko intego y’igihugu ari uko 80 by’ubutaka bw’u Rwanda bwaba bumeze neza buteyeho ibiti kandi burwanyijeho isuri, ahagenewe ubuhinzi hakaba hateweho ibiti bivangwa n’imyaka kandi burinzwe neza mu buryo bwo kurwanya isuri hibanzwe cyane mu guteraho ibiti by’ubwoko butandukanye, ahagenewe amashyamba akahaterwa ariko ahandi hakenewe ubundi bwoko bw’ibiti na byo bikahashyirwa.

Ibiganiro nk’ibi birimo gukorwa mu rwego rwo kureba uburyo hanozwa imicungire y’ubutaka hongerwa ubuso buteyeho ibiti no gusana aho byangijwe mu gihe byagaragajwe ko ubwo butaka bukorerwaho ubu butaziyongera kandi n’Abanyarwanda b’ejo hazaza ari bwo bagomba gukoreraho.

 

 

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *