25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Turashaka abanyarwanda bakora cyane bagakira batariye ruswa – Murekezi

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 16-10-2019 saa 17:02:25
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye abaturage kwirinda ruswa

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasabye abaturage guharanira kuba Abanyarwanda b’inyangamugayo, baharanira kwiteza imbere bagakira binyuze mu gukora cyane, aho kurya ruswa.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, mu nteko rusange yo kuwa 15 Ukwakira 2019, yari yahujwe na gahunda yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi yo gukemura ibibazo by’abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Bugesera.

Iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta n’izigenga nk’uko biteganywa n’itegeko No 76/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi.

Aganira n’abaturage, Murekezi yagarutse ku bubi bwa ruswa, asaba abaturage kuyirwanya bivuye inyuma kuko ihabanye n’indangagaciro y’ubunyangamugayo ikwiye kuba iranga Umunyarwanda muzima.

Yagize ati “Turashaka abanyarwanda bazima bafite ubunyangamugayo, abanyarwanda bafite ubupfura; bakora cyane bagakira batariye ruswa. Turashaka abayobozi bumvira abaturage, turashaka abaturage bumvira abayobozi maze igihugu kigakomeza inzira y’iterambere”.

Yakomeje abwira abaturage ko ruswa ikurura akarengane, ari nayo mpamvu abanyarwanda bose bakwiye guhagurukira iki cyaha kidasaza.

Yagize ati “Baturage, ruswa itera akarengane, mureke tuyange, tuyamagane. Mwubahe ibyemezo by’inkiko, mwubahe ibyemezo by’ubuyobozi, niba bitaranakunyuze mubigeze ku zindi nzego kandi mumenye ko ruswa ari icyaha kidasaza.”

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase kandi yibukije abaturage bo mu karere ka Bugesera guharanira kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere, kuko iyo umuryango umeze neza, n’igihugu kiba kimeze neza muri rusange, mu gihe iyo umuryango urimo amakimbirane nabwo ingaruka zigera kuri benshi.

Yabakwiye ko “Umuryango ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu kuko iyo umuryango utekanye, umudugudu uratekana, akarere, intara n’igihugu biratekana, abantu bagakora bakagira amajyambere.”

Abaturage basobanuriwe ko Urwego rw’Umuvunyi mu nshingano zarwo zo kurwanya akarengane na ruswa runareba niba imanza zicibwa mu nkiko niba zikemurwa mu mucyo nta karengane, nta ruswa, iyi akaba ari nayo gahunda uru rwego rurimo kugeza kuwa 18 Ukwakira 2019 muri aka karere.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.