20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Tumenye itegeko rigenga Umujyi wa Kigali (igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 12-08-2019 saa 17:08:15

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali ryaravuguruwe hakorwa impinduka mu miterere n’inshingano z’inzego z’ubuyobozi hagamijwe kunoza imicungire n’iterambere ry’Umujyi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa remezo.

Mu mpinduka zashyizweho n’itegeko rishya ni uko Uturere tw’Umujyi wa Kigali tudafite ubuzima gatozi mu micungire y’imari n’abakozi, ahubwo abakozi bakorera mu Turere, Imirenge n’Utugari bazaba ari ab’Umujyi wa Kigali, ari nawo ugenera izo nzego ingengo y’imari yo gukoresha.

Hahinduwe kandi inyito n’inshingano z’abayobozi bungirije b’Umujyi wa Kigali n’Urwego nshingwabikorwa rw’Umujyi wa Kigali rukazajya ruyoborwa n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umujyi (City Manager).

Mu Turere, Inama Njyanama zavuyeho kandi Akarere kakazajya kayoborwa n’urwego nshingwabikorwa rugizwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Mu nyandiko ibanza, Imvaho Nshya yabagejejeho ibijyanye n’inshingano z’Umujyi wa Kigali ndetse n’inzego z’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Muri iyi nyandiko turibanda ku bijyanye n’inshingano z’Akarere ndetse n’inzego zikagize.

Nk’uko biteganywa mu Itegeko nº 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 31/07/2019, Akarere ko mu Mujyi wa Kigali gafite inshingano zirimo gushyira mu bikorwa politiki za Leta; gukurikirana imiyoborere y’Imirenge igize Akarere; gufata neza ibikorwa remezo biri mu Karere hakurikijwe ibishushanyo mbonera n’umurongo ngenderwaho bitangwa n’Umujyi wa Kigali; gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo hashingiwe ku igenamigambi n’ingengo y’imari byagenwe n’Umujyi wa Kigali; gushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage; gukurikirana ibikorwa bya tekiniki n’iby’imari mu Karere; gutanga serivisi ziri mu nshingano zako.

Inzego z’Akarere n’inshingano zazo

Iryo tegeko kandi riteganya ko Akarere ko mu Mujyi wa Kigali gafite inzego eshatu (3) arizo Urwego Nshingwabikorwa; Urwego rw’Imirimo Rusange na Komite y’umutekano.

Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere rushinzwe gufata ingamba zo kubungabunga umutekano no kuzishyira mu bikorwa mu Karere; gufata ingamba zo guca akarengane no kuzishyira mu bikorwa mu Karere; kwita ku iterambere ry’uburezi, ubuvuzi no gufasha abatishoboye mu Karere; kwita ku bikorwa by’ iterambere ry’ibikorwa remezo n’imiturire biri mu Karere; kwita ku bikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Karere; gucunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’amarimbi biri ku rwego rw’Akarere; gusuzuma no gukemura ibibazo by’abaturage bitashoboye gukemurirwa ku rwego rw’Umurenge; gukangurira abaturage kwitabira gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’inzego zisumbuye.

Hari kandi gutumira no kuyobora inama ihuza Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bayo rimwe mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa; gukora raporo y’ibikorwa by’igihembwe n’iby’umwaka no kuyishyikiriza Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; gukora indi mirimo rwahabwa n’Umujyi wa Kigali.

Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere rugizwe n’abantu babiri (2) barimo nibura umugore umwe, aribo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije.Abagize Urwego Nshingwabikorwa bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere afite inshingano zo kuyobora Akarere mu mirimo ya buri munsi akurikije amategeko; kuyobora Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere, guhuza ibikorwa byarwo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo rufata; gukangurira abaturage politiki z’Igihugu na gahunda za Leta; kuba umwanditsi w’irangamimerere mu Karere no gukurikirana imirimo y’irangamimerere ikorerwa mu Mirenge; gukurikirana uko ibyemezo n’amabwiriza byaturutse mu buyobozi bukuru bw’Igihugu bishyirwa mu bikorwa; kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu mu Karere afatanyije n’inzego zibishinzwe; gukurikirana imikorere y’inzego z’imirimo z’Akarere n’iza Leta zikorera ku rwego rw’Akarere; gushyira umukono ku mabwiriza n’inyandiko zisohoka mu Karere; gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari igenerwa Akarere n’umutungo uri mu Karere; gukora indi mirimo ashobora guhabwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Naho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije ashinzwe gusimbura Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere mu mirimo ye iyo adahari; guhuza no guteza imbere ibikorwa by’ubufatanyabikorwa mu majyambere; gukurikirana ibikorwa byose birebana n’ibikorwa remezo n’imiturire mu Karere; gukurikirana ibikorwa byose birebana n’ubukungu n’imibereho n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gufasha abatishoboye n’abandi bakeneye inkunga yihutirwa mu Karere; gukurikirana gahunda y’ibikorwa igamije iterambere ry’uburezi n’ubuzima; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya za politiki zo guteza imbere umuco, siporo n’imyidagaduro; gukurikirana ibikorwa n’imikorere by’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abagore, iby’inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’iz’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Hari no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kugoboka, kurengera, gufasha no guteza imbere abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gufata neza no kurinda inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no gukora indi mirimo yashingwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Urwego rw’Imirimo Rusange rwo rugizwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange n’abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga.

Urundi rwego mu nzego z’Akarere ni Komisite y’Umutekano, iryo tegeko rikaba riteganya ko inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere bya Komite y’umutekano y’Akarere bigenwa n’Iteka rya Perezida kimwe n’inshingano, imiterere n’imikorere by’Imirenge, Utugari n’Imidugudu.

Iri tegeko riteganya ko Abagize Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere tw’Umujyi wa Kigali bari mu myanya hakurikijwe Itegeko nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bakomeza kuzuza inshingano zabo ziteganywa n’iryo tegeko kugeza igihe abayobozi b’Uturere tw’Umujyi wa Kigali bateganywa n’iri tegeko bagiriyeho.

Abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, abagize Inama Njyanama z’Utugari n’Iz’Imirenge bigize Umujyi wa Kigali bari mu myanya hakurikijwe Itegeko nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bakomeza manda batorewe.

Ikindi ni uko ibyakozwe n’Uturere tw’Umujyi wa Kigali hashingiwe ku itegeko nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage no ku yandi mategeko yihariye bigumana agaciro kabyo.

Mu bindi iri tegeko riteganya ni uko abakozi bari ab’Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’ab’Umujyi wa Kigali hashingiwe ku itegeko nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage beguriwe Umujyi wa Kigali ugengwa n’iri tegeko kandi bashyirwa mu myanya hakurikijwe amategeko abigenga.

Ku bisobanuro birambuye mwabisanga mu itegeko nº 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 31/07/2019.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.