21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Triathlon: Kwegukana imidali i Bangui byaduhaye icyizere cy’iterambere ry’umukino-Mbaraga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 04-04-2021 saa 19:41:21
Abakinnyi b'u Rwanda nyuma yo kweguna imidali

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis nyuma y’aho ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa mpuzamahanga i Bangui muri Central African Republic   ikegukana imidali 3  atangaza ko  bitanga icyizere cy’iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Ubusanzwe umukino wa Triathlon ukomatanya imikino 3 ari yo koga, kunyonga igare no gusiganwa ku maguru, irushanwa  ryabaye taliki 28 Werurwe 2021 muri Central African Republic hakinwe kunyonga igare no gusiganwa ku maguru “Duathlon”.

Perezida wa RTF, Mbaraga aganira n’Imvaho Nshya taliki 03 Mata 2021 yasobanuye ko iri rushanwa bari batumiwemo rihuza ibihugu byo muri Zone ya 4 byiganjemo ibyo muri Afurika yo hagati. Akomeza avuga ko bishimiye uko abakinnyi bitwaye kandi bizatuma umukino ukomeza gukundwa no kwitabirwa.

Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis

Ati: “Kuba umukinnyi  asohotse bwa mbere akitwara neza  bituma  umukino uzamura urwego, ugakundwa ndetse ukanitabirwa.”

Akomeza avuga ko umukinnyi watsinze irushanwa n’ubwo ryaba ritari ku rwego rwo hejuru cyane  iyo agiye mu rindi rushanwa aba afite icyizere ko yakwitara neza.

Uko abakinnyi bitwaye

Muri iri rushanwa u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi 4 ari bo Niyireba Innocent, Gashayija Jean Claude na Ngiruwonsanga Radjab mu bahungu ndetse na Mutimukeye Saidati.

Aba bakinnyi bose basiganwe intera ya kilometero 45 aho babanje basiganwa ku maguru (10 km), kunyonga igare (32 km) basoza basiganwa ku maguru (3 km).

Mu bahungu Niyireba Innocent yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuza  ku mwanya wa mbere akoreshe isaha 1 n’ iminota 46 naho Gashayija Jean Claude yegukana umudali wa Feza aho yakoresheje isaha 1 n’iminota 48. Mu bakobwa, Mutimukeye Saidati yegukanye umudali wa zahabu akoresheje isaha 1 n’iminota 58.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 6 ari byo Tchad, u Rwanda, Benin, Congo Brazzaville, Cameroun na Central African Republic.

Mbaraga Alexis atangaza ko intego bafite ari ukuzipima n’ibihugu byo mu barabu ndetse n’Afurikay’Epfo kuko ari byo byabereka neza urwego bariho.

Niyireba Innocent (ibumoso) na Gashayija Jean Claude (iburyo)

Ni iki kigiye gukirikiraho?

Kubera COVID-19, umwaka wari ushize muri RTF nta rushanwa bitabira kuko iriheruka ryabereye i Nyagatare taliki 14 Werurwe 2020. Nyuma y’iri rushanwa mpuzamahanga ryabereye i Bangui, Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis atangaza  ko mu minsi iri imbere mu Rwanda nibakomorerwa gukora amarushanwa bateganya irushanwa rya Duathlon  rizabera i Nyagatare muri Gicurasi 2021, irizabera i Huye muri Kamena 2021, irizabera i Kigali muri Nyakanga 2021 ndetse n’irizabera i Nyanza muri Kanama 2021.

Akomeza avuga ko ku rwego mpuzamahanga, bazitabira imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike, irushanwa rizabera mu Misiri muri Kamena 2021, hari kandi n’irindi rushanwa rizabera mu Misiri ndetse n’andi mpuzamahanga bazagenda boherezamo abakinnyi kugira ngo bazamure urwego rwabo.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.