19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Tracslayer mu rugendo rushya rwo kwikorera

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 24-07-2020 saa 17:10:11
Producer Tracslayer watangiye kwikorera

Producer Tracslayer ukora akanatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yatangiye kwikorera ku giti ke nyuma yo gutandukana n’inzu ikora umiziki ya “Touch Record”.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Tracslayer yavuze ko igihe cyari kigeze ngo atangire kwikorera areke gukorera abandi kuko yizera ko bizamufasha mu iterambere rye.

Ati : “Natangiye kwikorera muri studio yanjye bwite nise Tracslayer Music, ubu ndi kwikorera kuko nahisemo kureka gukorana n’abantu, ku ikubitiro natangiye nkorera Bulldog indirimbo eshatu nshya  gusa siwe wenyine kuko mfite na Yverry ndetse na Kaligombe.”

Tracslayer yakomeje avuga ko iyi Studio ye uretse gukora ikanatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio), afitemo n’igice gitunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video).

Yongeyeho ko nyuma yo kushaka aribwo yashyize iki gitekerezo mu bikorwa kuko abona bizamufasha kwiteza imbere akanateza imbere umuryango we muri rusange.

Tracslayer yakoreye inzu zitunganya imiziki zitandukanye zirimo Unlimited Record, Infinity yanazamuye izina rye nyuma aza kwerekeza muri Touch Record yavuyemo agatangira kwikorera muri  “Tracslayer Music”.

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.