21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Théoneste Bagosora yangiwe gufungurwa adasoje imyaka 35

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-04-2021 saa 09:57:24
Theoneste Bagosora, akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwangiye Col Théoneste Bagosora ubusabe bwo kurekurwa adasoje igifungo cy’imyaka 35 arimo gukorera mu gihugu cya Mali guhera mu mwaka wa 2012.

Col Bagosora wari Umuyobozi w’Ibiro bya Ministiri w’Ingabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Umucamanza wa IRMCT Carmel Agius, yatangaje ko yanze ubusabe bwa Théoneste Bagosora bwo kurekurwa mbere y’uko igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kirangira.

Yavuze ko nta mpamvu n’imwe ishyigikira ubwo busabe cyane ko Bagosora ubwe atigeze yemera uruhare yagize muri Jenoside, ati: “Ahubwo ikinyuranyo nabonye mu busabe bwa Bagosora ni ingingo yanditse igerageza kugabanya uburemere bw’uruhare yagize mu byaha yakoze mu 1994.”

Umucamanza wa IRMCT Carmel Agius yavuze ko Bagosora nta n’ukwicuza afite cyane ko atemera uruhare yagize muri Jenoside

Uyu mugabo wavukiye mu yahoze ari Komini Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) mu mwaka wa 1941, yatangiye kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu mwaka wa 2002 urubanza rwe ruburanishwa kugeza akatiwe igifungo cya burundu.

Kubera ibyaha yakurikiranwagaho yabanje gukatitwa igifungo cya burundu, ariko abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire rw’Arusha bamuhanaguraho bimwe mu byaha yari akurikiranyweho harimo n’icyo gutegeka abasirikare kwica kuri za bariyeri zari mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo yongeye gukatirwa imyaka 35 y’igifungo, hanyuma mu 2012 yoherezwa gufungirwa mu Gihugu cya Mali aho yajyanye na bagenzi be ari bo Yussuf Munyakazi, Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga, na Callixte Kalimanzira.

Bagosora wari ufite ipeti rya Colonel mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitezweho gufungwa kugeza igihe azaba ageze ku myaka 89 y’ubukuru.

Uruhare rwe muri Jenoside rushingiye ku kuba yari muri Politiki y’Akazu, cyane ko na we yavutse mu Karere kamwe n’uwari Perezida Habyarimana Juvénal ndetse akaba yari na mubyara wa Agathe Kanziga Habyarimana umugore wa Perezida.

Nubwo yari umwe mu bitabiriye ibiganiro by’amasezerano y’amahoro y’Arusha muri Kanama 1993, bivugwa ko atigeze ashyigikira ubwumvikane bwa RPA-Inkotanyi na Leta, kuko ubwe yanivugiye akiri Arusha ko asubiye mu Rwanda gutegura imperuka y’Abatutsi (apocalypse).

Luc Marchal, Umusirikare w’Umubiligi wari umwe mu bayobozi b’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR), yavuze ko Col Bagosora yamwibwiriye ko inzira imwe rukumbi yo gukemura ibibazo by’u Rwanda yari iyo kwikiza Abatutsi.

Bagosora avugwaho kuba mu ruhembe rw’imbere mu gushinga no gushyigikira umutwe w’Interahamwe ari na wo wihutishijwe ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside, cyane ko washinzwe muri komini zose ugizwe n’insoresore n’abandi babaga bazi aho Abatutsi batuye n’aho bashoborga kwihisha.

Interahamwe zakoranaga n’abajandarume n’abasirikare, ndetse abenshi mu babarizwaga muri iyo mitwe bari barahawe imbunda cyane ko intwaro zari zaranakwijwe muri rubanda nyamwinshi byitwa uburyo bwo kwirwanaho.

Kuva muri Mutarama 1993 kugeza muri Werurwe 1994 hari hamaze gutumizwa imipanga isaga ibihumbi 500,000 yikubye kabiri iyatumijwe mu myaka yabanje, na yo ikaba yaragenewe interahamwe mu rwego rwo kwihutisha umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.