24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

The Ben azaririmba mu iserukiramuco ry’abahanzi nyafurika i Dubai

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 07-10-2019 saa 06:52:52
The Ben ari mu bahanzi bahagaze neza b'Abanyarwanda baba mu mahanga

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben yongeye kugirirwa ikizere nk’umuhanzi ukomeye ugomba kwifatanya n’abandi mu iserukiramuco nyafurika ngarukamwaka rizwi nka One Africa Music Fest.

Iriserukiramuco nyafurika rya One Africa Music Fest rihurizwamo abahanzi bakomeye ku mugabane w’Afurika, bigakorerwa ku migabane itandukanye y’Isi.

One Africa Music Fest iheruka yari yahereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika i New York tariki 10 Kanama 2019, The Ben nabwo yaririmbyemo nk’umutumirwa.

Bene ibi bitaramo byari biherutse kubera i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza tariki 24 Kanama 2019.

Ibi ni ibitaramo bisanzwe bitegurwa n’umuhanzi akaba n’umushoramari w’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa ‘Banky Wellington’.

The Ben akaba yongeye kugirirwa ikizere cyo kuzaririmba muri iryo serukiramuco, ndetse akaba anagaragara ku birango byamamaza ikigitaramo kigomba kuba tariki 15 Ugushyingo 2019.

Ibyamamare bizitabiramo One Africa Music Fest 22 ni byo birimo Wizkid, Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 BABA, Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, LiJMicheal, Linah, Diamond Platnumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Souhila, The Ben, Vanessa Mdee na King Promise.

Igitaramo cya ‘One Africa Music Fest kizabera i Dubai mu mujyi usanzwe uberamo iserukiramuco ‘Dubai Festival City’ ahari ikibuga kigari cya ‘Festival Arena’.

The ben azaririmba mu iserukiramuco rihuza ibyamamare muri Afurika

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.