21°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Tetema ya Rayvanny na Diamond yashyizwe mu kato muri Kenya

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-08-2019 saa 16:15:22
Diamond Platnumz na Rayvanny ni abahanzi b'ibyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba

Urwego rushinzwe Amafilime muri Kenya (Kenya Film Classification Board: KFCB) rwategetse ko indirimbo Tetema ya Rayvanny na Diamond Platnumz zitongera kumvikana usibye mu tubyiniro n’utubari gusa.

Umuyobozi Mukuru wa KFCB Ezekiel Mutua yavuze ko ibyo bigomba gukurikizwa no ku ndirimbo Wamlambez ya Sailor, aho izi ndirimbo zombi zishinjwa kugira “ubutumwa bw’urukozasoni nubwo amagambo yazo azimije.”

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru, kiravuga ko mu minsi ishize Tetema yakoreshejwe n’abayobozi mu bikorwa bimwe na bimwe, ibintu byamaganwe n’uyu muyobozi wa KFCB.

Yagize ati, “Birababaje kubona n’abayobozi b’igihugu baririmba bakanabyina indirimbo z’urukozasoni mu ruhame.”

“Amagambo azigize aranduye ku buryo adakwiye kugaburirwa rubanda, cyane cyane abana,” nk’uko Mutua yabyanditse kuri Twitter.

Yunzemo ati, “Ni ingenzi ko abaturage bamenya ko ziriya ndirimbo zanduye, tureke zigume mu tubyiniro, zibe iz’abakuze gusa.”

Muri Mata uyu mwaka, uyu muyobozi kandi yahagaritse indirimbo Takataka ya Alvin uzwi nanone nka Alvindo.

Mutua yavuze ko iyo ndirimbo na yo irimo amagambo y’urukozasoni, ndetse ahamagarira guhohotera abagore, aho ngo yabagereranyije n’umwanda muri iyo ndirimbo.

Yagize ati, “Kuva ubu iyi ndirimbo ntikwiye kongera kuririmbwa mu buryo bw’imbonankubone cyangwa gucurangwa aho ari ho hose muri Repubulika ya Kenya.”

Nta mu DJ wemerewe kuyikina cyangwa kuyicuranga mu gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyangwa aho abantu bidagadurira.”

Ihagarikwa ry’iyi ndirimbo ya Rayvanny na Diamond rije rikurikira irya Mwanza na yo y’aba bahanzi b’ibyamamare muri Tanzania, usibye ko iyi yo yahagaritswe muri Tanzania.

Tubibutse ko hari n’izindi ndirimbo zitandukanye za Diamond zahagaritswe n’Urwego rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania (BASATA), zirimo Wakawaka yakoranye na Rick Ross, na Halelujah yakoranye n’itsinda rya Raeggae ryo muri Jamaica rizwi nka Morgan Heritage ryari mu Rwanda umwaka ushize muri Rwanda Fiesta i Nyamata mu Bugesera.

Kubera ihagarikwa ry’izi ndirimbo ku butaka bwa Tanzania, icyo gihe Diamond yimuriye imurikwa rya albumu ye ‘A Boy from Tandale’ muri Kenya, kuko atashoboraga kumurika alubumu iriho indirimbo zaciwe.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.