21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Tennis: Muri IPRC Kigali hatangiye imirimo ku kubaka ibibuga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-02-2020 saa 17:25:43

Tariki 10 Gashyantare 2020 ni bwo hatangiye ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibibuga by’umukino wa Tennis muri IPRC Kigali ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” na Minisiteri ya Siporo.

Ibi bibuga bigiye kubakwa ni 4 byiyongera ku bindi 2 byari bihasanzwe bikaba ibibuga 6. Igikorwa cyo gutangiza iyi mirimo cyari kitabiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste n’abandi batandukanye.

Mu masezerano y’ubufatanye yasinywe muri 2016 hagati ya Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” icyo gihe  na Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” ibinyujije mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) hari amashuri  yashyizwemo amashami ajyanye n’imikino.

Muri IPRC Kigali ni ho hashyizwe ishami ry’umukino wa Tennis. Muri Mata 2018 ubwo haberaga umuganda rusange wari witabiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi n’uwo muri Afurika hatangajwe ko hazubakwa ibibuga 6 ariko habanza kubakwa ibibuga 2.

Tariki 04 Nzeri 2019 habaye inama yari irimo, Perezida  wa RTF, Karenzi Theoneste  ndetse n’abahagariye ikipe ya Tennis muri IPRC Kigali  aho bareberaga hamwe ibijyanye n’ubufatanye n’iterambere ry’uyu mukino. Muri iyi nama  havuzwe ko, ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ryakiriye ibaruwa ivuye muri Minisiteri  ifite siporo mu nshingano ibamenyesha ko   babemereye kubaka ibindi bibuga muri IPRC Kigali kandi ko bazakomeza gufatanya mu guteza imbere uyu mukino binyuze muri iri shuri.

Kuri ubu muri IPRC Kigali hari hasanzwe ibibuga 2 ari na byo byakoreshwaga n’abana bari mu byiciro bibiri birimo abatarengeje imyaka 16 n’abatarengeje imyaka 18.

Ubuyobozi bwa RTF butangaza ko muri IPRC Kigali bifuza kuhagira ahantu h’ikitegererezo mu mukino wa Tennis aho  nyuma y’ibi bibuga   bifuza kuhubaka inzu y’ikipe aho abakinnyi bacumbikirwa ndetse n’ibindi bikoresho byujuje ibisabwa ku buryo hazajya habera amarushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis.

Ibi bibuga kandi nibyuzura ni byo bizajya bikoreshwa kenshi mu marushanwa atandukanye kuko ibyari bisanzwe kuri Sitade Amahoro bishobora kuzaba bitagikoreshwa kuko hagiye kuvugururwa.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.