15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Tennis: Hatangiye irushanwa   ry’iminsi itatu mu bakiri bato   

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 20-11-2020 saa 18:58:17
Ubwo abana batangiraga irushanwa

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 20  kugeza 22 Ugushyingo 2020, ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda  “RTF” ryateguye irushanwa ry’abakiri bato rizamara iminsi itatu “ National Junior Tennis Tournament 2020”.

Iri rushanwa ririmo gukinirwa  ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, abitabiriye bakaba  bari mu byiciro 3 harimo ikiciro   cy’abatarengeje imyaka 12 (U-12), abatarengeje imyaka 14 (U-14) ndetse n’ikiciro cy’abatarengeje imyaka 16 (U-16) mu bakobwa n’abahungu.

Perezida wa RTF, Karenzi Théoneste  avuga ko ubusanzwe  iri rushanwa riba buri mwaka mu rwego gufasha abatoza gutoranya abakinnyi bashobora guserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’abakiri bato aba ateganyijwe.

Perezida wa RTF, Karenzi Théoneste

Kubera icyorezo cya COVID-19  hari amarushanwa menshi yagiye asubikwa andi avanwaho yimurirwa umwaka utaha wa 2021, Karenzi avuga ko aha bifuje ko abana basubira ku ishuri irushanwa ririrangiye kuko biteganyijwe ko bazajyayo tariki 23 Ugushyingo 2020.

Iri rushanwa  rikaba ryitabiriwe n’abana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu  bari hagati ya 80 na 100.

Perezida wa RTF agaragaza ko iri rushanwa batajya batanga ibihembo by’amafaranga ahubwo ko abana 3 ba mbere muri buri kiciro  bazarihirirwa amafaranga ishuri umwaka wose ndetse banahabwe ibikoresho by’ishuri.

Umuyobozi wa Tekinike muri RTF akaba asanzwe akurikirana imikino y’abana, Ndugu Philbert   yavuze ko uyu mwaka imikino itangeze neza kubera COVID-19 ariko bo bagize amahirwe kuko bari mu mikino ya mbere yakomorewe gukora imyitozo kare muri Kamena 2020.

Ati : “ Kuva muri Kamena 2020, abana batangiye kwitoza ahubwo twe twabyungukiyemo kuko hari n’abana batakinaga Tennis kubera ibindi babaga bahugiyemo ariko bayikinnye. Iri rushanwa rero rigiye kudufasha kureba  ba bandi bashyashya urwego   rwabo aho rugeze  mu mukino wa Tennis.”

Umuyobozi wa Tekinike muri RTF , Ndugu Philbert

Ndugu avuga  ko abana bigaragara ko bakoze imyitozo cyane kuko akenshi bakoraga mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko ariko ubu bakoraga imyitozo buri munsi kandi basa n’abari hamwe.

 Ati : “ Twarabakurikiranye, ikizera kirahari ko bari ku rwego rwiza kandi ni benshi. Ubundi twajyaga dushaka abakinnyi b’ikipe y’igihugu tugafata batatu akaba ari bo ariko ubu  tubaza dufite abana 6 bivuze ko bagomba naho guhatana  kugira ngo tubone ba bandi batatu. Ibi rero bizatuma no mu minsi iri imbere tuzaba dufite abakinnyi benshi kandi bashoboye.”

Iri rushanwa  ryetewe inkunga na MOTA ENGIL Rwanda, kompanyi  yo  Portugal  yubaka ikibuga k’indege cya Bugesera.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.