25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Tennis: Changawa yisubije Rwanda Open, Ingabire yegukana igikombe bwa mbere

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 02-12-2019 saa 21:33:54
Ismael Changawa (ibumoso) wegukanye Rwanda Open 2019 aha ari kumwe na Kevin Cheruiyot (iburyo) bahuye ku mukino wa nyuma

Ismael Changawa ukomoka muri Kenya ni we wongeye kwegukana  irushamwa mpuzamahanga  mu mukino wa Tennis rikinirwa mu Rwanda “Rwanda Open 2019” mu kiciro cy’abagabo nyuma y’uko ari we wari waryegukanye muri 2017  mu gihe mu bagore, Ingabire Meghan yegukanye iri rushanwa ku shuro ya mbere.

Iri rushanwa ryatangiye tariki  24 Ugushyingo  rigasozwa 1 Ukuboza 2019 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 7 ari byo Kenya, Uganda, RDC, Burundi, Ethiopia, Espagne n’u Rwanda.

Mu bakina nk’ababigize umwuga mu bagabo, Ismael Changawa wari wegukanye iri rushanwa ubwo ryaherukaga kuba muri 2017 yongeye kuryegukana atsinze mugenzi we nawe ukomoka muri Kenya, Kevin Cheruiyot ku mukino wa nyuma amaseti 2-0 (6-1 na 6-2).

Mu bagore, abakinnyi babiri bakomoka mu Rwanda ni bo bahuriye ku mukino wa nyuma maze Ingabire Meghan atsinda Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1 na 6-1) yegukana ku nshuro ya mbere iri rushanwa.

Mu bakanyujijeho,  Mugenzi  Ildephonse  ni we wegukanye igikombe mu gihe mu bakina ari 2, Mugenzi  Ildephonse  afatanyije  na Habimana Valens ari bo begukanye igikombe.

Mu bafite ubumuga bakina bifashishije utugare “Wheelchairs Tennis”,  mu bagabo igikombe kegukanwe na Ndayishimiye Ernest naho mu kiciro cy’abagore kegukanwa na Burasa Charlotte.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,  Ismael Changawa  usanzwe ari nimero ya mbere muri Kenya  yatangaje ko yishimye kuba aryisubije. Yavuze ko yinjiye mu kibuga afite intego yo gutsinda n’ubwo umukino utari woroshye gusa yari  azi uko mugenzi we akina kuko basanzwe bahura.

Ingabire Meghan wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere  avuga ko  kuba yaritwaye neza abikesha imyiteguro myiza kandi akaba yarahuye na mugenzi  we basanzwe bahura. Ubwo irushanwa riheruka kuba muri 2017, Shufaa Changawa ni we wegukanye igikombe.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste   yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze. Yakomeje avuga ko   wabaye umwanya mwiza wo kureba uko abakinnyi b’u Rwanda bahagaze ndetse n’abakinnyi bato barebera kuri bakuru babo kugira ngo bazamure urwego rwabo.

Karenzi avuga ko barimo kuganira n’abaterankunga ku buryo bifuza kuzamura ibihembo bitangwa ari byo bizatuma  haza abakinnyi benshi kandi bakomeye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier  yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryari riteguye anavuga ko ari irushanwa ryiza rituma abakinnyi  b’u Rwanda bahura n’abandi kugira ngo bagaragaze urwego rwabo. Yashimye kandi kuba ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis rifite abafatanyabikorwa ari na byo  barimo  gushishikariza n’abandi kugira ngo bashake abafatanyabikorwa bafasha mu guteza imbere siporo.

Iri rushanwa rya “Rwanda Open 2019” ryateguwe na RTF  ku nkunga ya Banki ya Kigali ndetse na Premier Bet.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.