Televiziyo ya Iran yatangaje ko Iran yishe “abaterabwoba 80 b’Abanyamerika”

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-01-2020 saa 07:26:18
Aha ni mu muhango wo gushyingura Jeneral Qassem Soleimani ejo kuwa Kabiri.

Televiziyo ya Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ingabo za Iran zishe abaterabwoba 80 b’Abanyamerika (80 American terrorists) mu gitero zagabye muri Iraq.

Amerika ku ruhande rwayo yavuze ko igisuzuma ibyangijwe n’ibitero bya Iran ku birindiro bibiri by’ingabo z’Abanyamerika muri Iraq, nk’uko CGTN dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Inkuru yabanje: Iran yagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Amerika muri Iraq

Ejo kuwa Kabiri Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yanzuye ko Pentagon, urwego rushinzwe igisirikari muri Amerika, ari “umuryango w’iterabwoba”, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Islamic Republic News Agency.

Abadepite ba Iran uko bakabaye batoye umwanzuro ushyira mu kato (blacklist) Pentagon n’inzego ziyishamikiyeho n’ibigo byayo, ndetse n’abateguye igitero cyahitanye Jenerali Qassem Soleimani wa Iran.

Uwo mwanzuro utegeka Guverinoma ya Iran gushyiraho Miliyoni 200 z’Amayero (Miliyoni 223 z’Amadolari) yo kubaka urwego rw’igisirikari rwa Iran (Quds Force) rushinzwe ibikorwa by’intambara n’ubutasi rwayoborwaga na Qassem Soleimani wishwe.

Muri Mata 2019, Urwego Rukuru rw’Igisirikari cya Iran rwanzuye ko ubuyobozi bw’ingabo z’Abanyamerika ziri mu Burengerazuba bw’Aziya ari “agatsiko k’iterabwoba” nyuma y’aho Amerika yari yatangaje ko igisirikari cya Iran ari umutwe w’iterabwoba.

Jenerali Soleimani wishwe n’ibisasu byoherejwe n’indege y’abanyamerika idafite umupilote (drone) mu cyumweru gishize muri Iraq, yashyinguwe ejo kuwa Kabiri muri Iran.

Mu muhango wo kumushyingira, umuyobozi w’igisirikari cya Iran Hossein Salami yaravuze ati, “Tuzihorera, kandi tuzabikora mu buryo budasubirwaho.” Abitabiriye uwo muhango barimo bavuga ngo “Amerika iragapfa”, ari na ko bazamura ibendera rya Iran.

Hagati aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, ejo kuwa Kabiri yavuze ko Amerika yamwimye visa ngo yitabire inama y’Inteko Rusange ya Loni i New York, ariko Amerika irabihakana.

Hagati aho, nyuma y’igitero Iran yagabye ku Banyamerika muri Iraq, u Bwongereza bwatangaje ko burimo gukurikirana ibyabaye, kandi ngo bwiteguye kuba bwatanga ubufasha mu Burasirazuba bwo Hagati.

Canada na yo ifite abasirikari muri Iraq, yavuze ko irimo kwimurira bamwe mu basirikari bayo 5.000 muri Kuwait.

Philippines yo yasabye abaturage bayo bose kuva muri Iraq.

Ain al-Asad, kimwe mu bigo bya gisirikari byagabweho igitero na Iran, ni mu Ntara ya Anbar mu Burengerazuba bwa Iraq, harimo ingabo z’Abanyamerika n’iza Iraq.

Ibyo birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byakoreshejwe bwa mbere mu mwaka wa 2003 ubwo Amerika yateraga Iraq, ingabo z’Abanyamerika zarahagumye ndetse zinakoreshwa mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Islamic State muri Iraq na Syria.

Muri ibyo birindiro harimo ingabo 1.500 z’Abanyamerika n’inshuti zabo, ariko muri rusange ingabo z’Abanyamerika ziri muri Iraq zibarirwa mu bihumbi 5 nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.