Tariki 6/08/1945: Hiroshima yateweho ibisasu ihinduka umuyonga

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 06-08-2020 saa 12:31:57
Imijyi ya Hiroshima na Nagasaki yateweho ibisasu na Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ku itariki ya 6 Kanama 1945, Ingabo z’Amerika ni bwo zateye igisasu cya kirimbuzi ku Mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, hahita hapfa abantu 80 000 nyuma hapfa n’abandi. Uwo mujyi wa Hiroshima wateweho igisasu kiswe “Little Boy” gitewe n’indege B-29 Enola Gay.

Ubwo hari mu ntambara ya kabiri y’Isi, Amerika yabashije gutsinda ibihugu bindi, ariko u Buyapani bukayikomerera. Yibutse ko hari ubushakashatsi bwari bumaze imyaka bukorwa ku bisasu bya kirimbuzi, yigira inama yo kubigeragereza ku Buyapani.

Ibyo bisasu byatewe ku mujyi wa Hiroshima uhinduka umuyonga. Wari umujyi w’inganda n’ibirindiro by’igisirikare bikomeye mu Buyapani kandi hari hanatuwe n’abaturage benshi bageraga mu bihumbi 340.

Indege B-29 Enola Gay yari itwawe n’umupilote w’intambara, Brigadiye Jenerali Paul Warfield Tibbets, yarekuye ‘The Little Boy’ cyari gifite ibiro 64 by’ubumara bwa uranium, cyafashe amasegonda 44 ngo kigwe kuri uyu mujyi kivuye ku butumburuke bwa metero 580.

Ku birebana n’umubare nyawo w’abahitanwe n’ibyo bisasu harimo n’abo byagizeho ingaruka, urubuga Wikipedia rutangaza ko nta wamenya neza mu by’ukuri umubare nyawo, hagereranyijwe ni uko baba babarirwa hagati ya 110 000 na 250 000 . Gusa n’ubu aho ibyo bisasu byatewe baracyagerwaho n’ingaruka zabyo harimo kanseri.

Nyuma ho iminsi itatu, ku itariki ya 9 Kanama 1945, umujyi wa Nagasaki nawo wamanuriweho ikindi gisasu, U Buyapani buhita butsindwa intambara ndetse burahirira kutazongera kugira igisirikare no guhirahira bujya mu ntambara kugeza ubu.

Paul Tibbets wari utwaye indege yarekuriye iki gisasu kuri Hiroshima, yapfuye mu 2007 afite imyaka 92.

Ibisasu bya kirimbuzi byangije umujyi wa Hiroshima

Ingabo za Leta yunze ubumwe z’Amerika zarashe ibisasu by’ubumara ku mijyi y’u Buyapani, Hiroshima na Nagasaki hahinduka umuyonga

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.