19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Tariki 21-31 Kanama 2020 hateganyijwe imvura iri hagati ya mm 0-15

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 24-08-2020 saa 16:15:27
Hateganyijwe imvura hirya no hino mu gihugu kuva tariki ya 21-31 Kanama 2020 iri hagtiya mirimetero 0-15

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama 2020 (hagati y’itariki ya 21 niya 31) mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura iri hagati ya mirimetero 0 na mirimetero 15.

Imvura iri hagati ya mirimetero 10 na 15 iteganyijwe mu karere ka Musanze, agace gato k’Akarere ka Burera gahana imbibi na Musanze, mu karere ka Nyabihu mu bice bihana imbibi n’Uturere twa Musanze, Gakenke na Ngororero, igice kinini cy’Akarere ka Ngororero gihana imbibi na Musanze, Amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga ahegereye Akarere ka Nyabihu na Ngororero, agace gato k’Akarere ka Gakenke kegereye Akarere ka Nyabihu ndetse n’agace k’Akarere ka Nyamagabe kegereye Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya mirimetero 1 na 5, iteganyijwe mu majyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo, mu majyepfo, mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi na Rulindo ahahana imbibi no mu karere ka Gatsibo na Gasabo ndetse no mu karere ka Gasabo ahahana imbibi na Rulindo no mu ka Nyarugenge naho ahegereye Kamonyi.

Naho imvura iri hagati ya mirimetero 0 na 1 ikaba iteganyijwe mu turere dusigaye tw’Intara y’Iburasirazuba n’utw’Umujyi wa Kigali. Imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cya Kanama 2020 iri ku kigero k’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe mu gihugu hose.

Iyi karita irerekana iteganyagihe ry igice cya gatatu Kanama 2020-page-001

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.