15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Suwede: Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-11-2020 saa 08:32:27

Inzego z’ubutabera muri Suwede bwatangaje ko Umunyarwanda witwa Jean Paul Micomyiza bakundaga kwita Mico yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, akaba akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Jean Paul Micomyiza ni umuhungu w’umugabo witwa Ngoga, Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarabaye ari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) aho yaremye agatsiko k’urubyiruko rwiganjemo urwakomokaga mu Burundi kishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Ako gatsiko ngo kashinze bariyeri i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ari na ho umuryango we wari utuye, bu  ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iyo bariyeri kandi ngo yayibagaho na we na barumuna be.

Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori.

Jean Paul Micomyiza akurikiranyweho ubwicanyi yakoreye abanyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Mico (nk’uko bamwitaga) ngo yabaga ari kumwe n’Abarundi n’abandi basore bo muri ako gace. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry’imbaga y’Abatutsi mu Majyepfo y’u Rwanda, by’umwihariko abanyeshuri  bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda dore ko yari anahaturiye, anabazi.

Mu mwaka wa 2008, Sylvère Ahorugeze ni undi Munyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe muri icyo Gihugu mu Mujyi wa Stockholm mu gace ka Solna.

Ahorugeze yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe indege za Gisiviri kugeza mu gihe cya Jenoside. U Rwanda rwasabye ko yakoherezwa akaburanishirizwa mu Rwanda ariko urukiko rutegeka ko atakoherezwa.

Akurikiranyweho kuba yari umwe mu bayobozi b’Abahutu b’abahezanguni bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku ya 7 Mata 1994 akaba anavugwaho kuba yariyiciye Abatutsi 28 mu Mujyi wa Kigali.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.